skol
fortebet

Kuki umushahara wanjye utakigura ibyo nkeneye kandi baranyongeje ?

Yanditswe: Tuesday 23, Oct 2018

Sponsored Ad

Abantu benshi bakunda kwibaza impamu uko imyaka ishira, ibintu bidenda bihenda, ku buryo bugaragara , bamwe bakibaza niba byaba biterwa n’amafaranga yabaye menshi abandi bagakeka ko ari uguta agaciro kwayo.

Sponsored Ad

Umusomyi wa UMURYANGO, yatubajije ikibazo adusaba ubufasha n’ubusesenguzi kuri iyi ngingo. Giteye gutya “ Ndi umwarimu mu mashuri abanza natangiye kwigisha mu 1982, amafaraga nahembwaga sinyibuka neza kuko yagendaga ahindagurika ( yiyongera), ariko nibuka ko nanywaga byibura amacupa 3 buri munsi kandi nkakomeza ngakira. Iyo mbibaze neza umushahara wose washoboraga kugura amakaziye ( caisses) 24 y’inzoga . Ariko ubu kandi nabwo baranyongeje ariko nsanga atarenga amakaziye 9, byaba byaratewe n’iki ? "

Mu gusubiza iki kibazo UMURYANGO twaganiriye n’umusesenguzi mu by’ubukungu Teddy Kaberuka adutangariza ko uko ibihe bigenda ibiciro bigenda bizamuka ariko ntibizamuke ku rwego rumwe n’amafaranga abantu bakorera.

Akomeza asobanura ko iyo habayeho izamuka ry’ibiciro umuturage atakaza ubushobozi bwo kugura ibyo akeneye . Ngo ibiciro akenshi iyo bizamutse n’umushahara urazamuka ariko bikazamuka mu buryo butangana ibiciro bikazamuka bikabije ugereranije n’umushahara .

Yagize ati “ Uko igihe kigenda ibiciro birazamuka kimwe n’umushahara ariko wo uzamuka ku kigero cyo hasi ; Ibyo rero kubera ko ifaranga ritazamukana n’ibiciro, ni yo mpamvu bigera umuntu ntabashe kugura ibyo yabashaga kugura mu bihe byabanje.”

Iyi mpuguke yemeza ko kutabasha kugura ibyo ukeneye bidafitanye isano no guta agaciro k’ifaranga kuko ngo ifaranga bavuga ko ryataye agaciro barigereranya n’irindi. Urugero ushobora kugereranya amafaranga y’u Rwanda n’amadorali ya Amerika, yemeza ko abantu babyitiranya riko atari byo. Aho bigoraniye ngo ni uko hari aho agaciro k’ifaranga bivuga ubushobozi bwaryo bwo kugura ikintu ariko igisobanuro cyoroshye ni uko ngo “iyo ibiciro bizamutse ubushobozi bw’umuturage bwo kugura buragabanuka ariko bitavuze ko ifaranga ry’igihugu riba ryataye agaciro”

Yemeza ko kongera umushahara bikorwa na leta cyangwa umukoresha , nyuma yo kubona ko amafaranga abantu bahembwa atashobora kugura ibikenewe kuri bo . ariko ngo bigomba gukoranwa ubushishishozi kuko nabyo byateza kuzamuka kw’ibiciro. Atanga urugero ku bantu begereye iduka bahembewe umunsi umwe , ko bakwihutira kugura ibyo bahakeneye, umucuruzi waryo amaze kubona ibicuruzwa bye biguzwe bigashira yakongera ibiciro. Akaba ariyo mpamvu bitashoboka ko ibiciro n’imishahara bizamuka ku kigero kimwe.

Abakozi benshi ba leta bakunda kwinubira ko imishahara bahambwa itajyanye n’ibiciro ku isoko kuri ubu , aho benshi basabwa kongezwa gusa ariko ababishizwe ntibahwema kugaragza ko ari ikintu kitoroshye kinajyana n’ubushobozi bw’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa