Abagera kuri 2088 bahuye n’ ihungabana mucyumweru cy’icyunamo
Yanditswe: Monday 14, Apr 2025

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko bantu 2088 bahuye n’ibibazo by’ihungabana mu Cyumweru cy’Icyunamo, aho u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius, yavuze ko kubera ubugome bw’indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranwe, yasize ibikomere biremereye ku buryo mu gihe cyo Kwibuka bibaho ko hagaragara abantu bagira ihungabana.
Ati:"Nk’urugero ugasanga nk’umuntu wenda wiciwe umuryango, agafatwa ku ngufu, akanduzwa indwara, iyo iki gihe kigeze, birashoboka ko agira ihungabana".
Yavuze ko no muri iki Cyumweru cy’Icyunamo hari abo bagiye bakira, ku buryo mu minsi irindwi igize iki cyumweru hakiriwe abantu bagera ku 2088 bagize ihungabana rituruka ku mateka y’uko bakomerekejwe cyane.
Ati: "Bitubwira ko uko imyaka ihita, hari ibikomere biremereye, abantu bagitonekara n’uyu munsi."
RBC itangaje ibi nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rutangaje ko mu Cyumweru cyo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwakiriye amadosiye 82 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.
Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, gitangaza ko uko ingengabitekerezo ivugwa bituma umuntu wari urimo kwiyubaka asubira inyuma.
Dr Gishoma Darius, umuyobozi muri RBC, yavuze ko ingengabitekerezo igira ingaruka mbi ku bijyanye n’ihungabana kuko ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga bituma umuntu yumva adafite umutekano.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *