Abagore barenga ibihumbi 83 mu bagore barenga ibihumbi 336 babyaye mu 2024 babyaye babazwe, umubare munini baherwa iyi serivisi mu bitaro by’uturere.
Mu buryo busanzwe umugore ugiye kubyara umwana, mu byumweru bisatira ibya nyuma, ni ukuvuga 36 kuzamura umwana aba yaracuramye. Hari abo usanga ageza igihe cyo kuvuka agihagaze, cyangwa izindi mpamvu zatuma kubyara neza bishyira ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu kaga bigatuma abaganga bafata icyemezo cyo kumubaga batabara ubuzima bwa bombi.
Raporo ngarukamwaka ya NISR, ’Statistical Year Book 2025’ igaragaza ko 24.9% y’abagore babyaye babyara babazwe.
Iyi raporo igaragaza ko umubare munini w’abagore babyara babazwe babagirwa ku bitaro by’uturere aho mu 2024 ku bitaro by’uturere byo mu Rwanda byose, habagiwe abagore barenga ibihumbi 45 mu bagore barenga ibihumbi 102 babibyariyemo.
Ni mu gihe mu bitaro bya kaminuza ho ababazwe barenga ibihumbi bitanu, mu barenga ibihumbi icyenda bahabyariye.
Ibitaro byigisha ku rwego rwa kabiri bya kaminuza byo byabaze abarenga ibihumbi 20 mu barenga ibihumbi 45 bahabyariye.
Ibitaro byigenga byabaze abagore barenga ibihumbi birindwi mu bagore barenga ibihumbi 12 babibyariyeho, naho ibitaro by’intara bibaga abagore barenga ibihumbi bibiri mu barenga ibihumbi bitandatu bahabyariye.
Ni mu gihe abagore barenga ibihumbi 145 babyariye ku bigo nderabuzima biri hirya no hino mu gihugu, gusa nta n’umwe wabyaye abazwe, ndetse no kumavuriro y’ibanze habyarira abarenga ibihumbi bitanu nta n’umwe ubazwe.
Icyakora ku bigo nderabuzima byisumbuye bikora nk’ibitaro ho habyariye abagore barenga ibihumbi icyenda, abarenga igihumbi barabagwa.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu 2024 havutse abana 417.972.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo nderabuzima birenga 510, ibitaro bingana na 57, amavuriro y’ibanze 1200 na ho ibitaro bya Kaminuza ni bitandatu kongeraho ibindi 10 byo ku rwego rwa kabiri bigenda bifungurwa hirya no hino mu Ntara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *