Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bikorera i Kigali byatangaje ko kuva muri Gicurasi 2023 bitangije ubuvuzi bwo gusimburiza impyiko abazirwaye, kuri ubu abagera kuri 64 bamaze guhabwa iyo serivisi.
Gusimburiza abarwayi impyiko ni imwe muri serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu mavuriro akomeye ndetse kuba itangirwa mu gihugu biri mu bigaragaza intambwe u Rwanda ruri gutera mu buvuzi kuva mu myaka 31 ishize.
Umubyeyi ufite umwana w’imyaka 18 y’amavuko wasimburijwe impyiko mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal muri Nzeri 2024 yabwiye RBA ko ashima intambwe Igihugu cyateye mu by’ubuvuzi.
Ati “Umwana yarabazwe bigenda neza kugeza uyu munsi ameze neza. Twabihaye agaciro kubera Igihugu cyacu n’ubuyobozi bwacyo bwiza kuko cyita ku baturage bacyo”.
Indi ntambwe yishimirwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’abarwaye impyiko mu Rwanda, ni ukubemerera gukoresha ubwisungane mu kwivuza.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari abarwayi b’impyiko bigaragara ko zangiritse burundu bazajya bahabwa serivisi yo kuyungurirwa amaraso izwi nka ‘dialyse’ bakoresheje ubwisungane mu kwivuza mu gihe bategereje guhabwa indi mpyiko.
Abahebwa iyo serivisi yo kuyungurirwa amaraso mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bavuga ko ari imwe mu zihenze ku buryo kuba yarashyizwe ku bwisungane mu kwivuza bizaramira ubuzima bwa benshi.
Maniraguha Aimable ati “Nari naratangiye kugendera mu kagare nsa n’uwataye ubwenge ariko kuva ntangiye guhabwa iyi serivisi ubuzima bwaragarutse. Ubundi iyo urwaye cyane uba wandikiwe kuyunguruza amaraso gatatu mu cyumweru ariko rimwe izo nshuro ntizuzuraga kuko byabaga bihenze [kwiyishyurira].”
Undi murwayi w’impyiko yagize ati “Ubwisungane mu kwivuza buzafasha benshi kuko impyiko iraza ikakumaraho ubutunzi ufite. Bizagabanya imfu za benshi kuko bamwe barapfa kubera kubura ubushobozi.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *