skol
Kigali

Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko wanduye SIDA bitagusabye kwipimisha

Ubuzima   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 22 May 2022

Bizwi ko agakoko gatera Sida kadapimihwa ijisho ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko hari bimwe mu bimenyetso bigaragara ku muntu wanduye Sida bitamusabye kwipimisha.


Urubuga Health.com ruvuga ko mugihe agakoko ka Sida kamaze igihe kingana n’ukwezi cyangwa abiri kari mu mubiri abantu 40%kugeza kuri 90% bashobora kugaragaza ibimenyetso bizwi nka ARS(Acute Retroviral Syndrome). bugaragaza ko kandi binashoboka ko umuntu ashobora kubana n’aka gakoko akaba yamara imyaka icumi nta kimenyetso iragaragaza.

1. Kugira ibiheri bidasobanutse ku mubiri

Ibiheri ni kimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umutu yanduye Sida nubwo atari ikimenyetso gihamye umuntu yashingiraho bitewe nuko nutayirwaye ashobora kubirwara, gusa kuri Sida ho biba ari umwihariko kuko akenshi bifata igihimba cyo hejuru ndetse bikagendana n’ibisebe byo mu kanwa no ku myanya ndangagitsina, akenshi kandi usanga uwayanduye ahorana ibimenyetso by’ibicurane.

2.Guhinda umuriro

Guhinda umuriro ukabije ni kimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko wanduye niba ugira umuriro uri hejuru ya Degree Celecius 38.88 ndetse ugacika intege ni byiza kwihutira kujya kwa mu ganga ugakurikirana ubuzima bwawe hakiri kare.

3.Kubira ibyuya mu ijoro

Niba uziko hari aho waba warananiwe kwirinda kandi ukaba usigaye ugira umuriro ukabije mu ijoro kuburyo ushobora no gutosa imyenda ni byiza ko wihutira kwa mu ganga kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko agakoko iyo kageze mu mubiri kawukoresha cyane mu buryo budasanzwe kuburyo bwatera kubira ibyuya cyane.

4.Gutakaza ibiro mu buryo bwihuse

Gutakaza ibiro byinshi mu buryo bwihuse urugero nk’ibiro 10 cyangwa 6 mu kwezi kumwe uba ukwiye kwipimisha nubwo abarwaye aka gakoko bose badatakaza ibiro ahubwo bikunze kugaragara ku bwandu bushya.

5.Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe

Niba usanzwe wibuka kandi ugafata mu mutwe ariko ukaba ubona byose byarahindutse ukwiye kwihutira kwa mu ganga kuko uwanduye aka gakoko ubushobozi bwe bwo kwibuka no gufata mu mutwe buragabanuka.

6. Umunaniro udashira

Umuntu wanduye agakoko gatera Sida arangwa no guhorana umunaniro bitewe nuko umubiri ukoresha imbaraga nyinshi mu kurwana n’agakoko numwanzi winjira mu mubiri.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyarugenge: Ba banyeshuri b’abakobwa baheruka kugaragara bikubita hasi ,...

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya ESSI (Ecole Secondaire Scientifique...
8 June 2022 0

Cyiganje cyane mubaryamana bahuje ibitsina! Icyorezo cya monkeypox...

Ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko kugeza...
23 May 2022 0

Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko wanduye SIDA bitagusabye...

Bizwi ko agakoko gatera Sida kadapimihwa ijisho ariko ubushakashatsi...
22 May 2022 0

Ifoto ya Israel Mbonyi akiri muto yavuzweho na benshi mu gutera...

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo zo kuramya no...
20 May 2022 0

Hahishuwe impamvu ibicurane birimo kuzahaza benshi muri iyi...

Inzobere mu bijyanye n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero zamaze impungenge...
20 May 2022 0

Ni gute ushobora kwita ku ruhu rwawe ukarurinda gusaza?

Abantu bose bahangayikishwa n’uruhu rwabo mu gihe rutameze neza rimwe na...
6 May 2022 0