skol

Bugesera: Imirimo yo kubaka inzu y’ababyeyi i Nyamata igeze kuri 80%

Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026

featured-image

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, Rwanda Housing Authority, cyatangaje ko imirimo yo kubaka inzu y’ababyeyi mu Karere ka Bugesera ahasanzwe hari Ibitaro bya Nyamata igeze kuri 80,49%.

Ibi byatangajwe n’Ubuyobozi bw’iki kigo binyuze mu itangazo ryashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho bagaragaje ko iyi nzu habura igihe gito kugira ngo yuzure.

Ni inzu izaba ifite ibitanda by’ababyeyi 120, ikagira ibitanda 60 byakira impinja zigomba kwitabwaho mu buryo bwihariye (Baby Incubators) ndetse n’igice cyakira abivuza bataha.

Iyi nzu izuzura itwaye miliyari 6 Frw, iri kubakwa ku nkunga ya Imbuto Foundation. Yatangiye kubakwa mu 2023, bikaba byitezwe ko niyuzura izakuba hafi kabiri ibitanda byari bisanzwe bikoreshwa mu kwakira ababyeyi babyarira muri ibi bitaro bya Nyamata.

Ibitaro bya Nyamata byakira ababyeyi baturuka ku bigo nderabuzima 15 biri mu karere ka Bugesera n’ibindi birimo ikigo nderabuzima cya Gahanga n’icya Rukumberi.

Nibura buri kwezi ikigererenyo cyerekana ko ibitaro bya Nyamata bibyaza ababyeyi 600, washyiraho abahivuriza ugasanga nibura buri kwezi bakira ababyeyi 1000.

Iyi nzu y’ababyeyi izaba ifite ibitanda birenga 120 bishobora kwakirirwamo ababyeyi babyaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa