CHUK yahawe ‘Ultrasound’ igezweho isuzuma ibibazo byose umwana uri mu nda afite
Yanditswe: Friday 11, Jul 2025
Ihuriro ry’abaganga bavura indwara z’abagore, RSOG, rikomeje kugira uruhare rufatika mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.
Kuva igihe RSOG imaze, yatanze imashini za ultrasound zigera ku 10 mu bitaro bitandukanye mu gihugu harimo iya miliyoni 120 Frw iherutse gutangwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Ni imashini ifasha kureba imbere mu mubiri w’umuntu. Abaganga bayifashisha nko kureba umwana uri mu nda ku mugore utwite, gusuzuma ingingo zo mu mubiri n’ibindi.
Iri huriro ryatangiye mu 2012, ubwo inzobere mu kuvura indwara z’abagore zishyiraga hamwe kugira ngo zirusheho gutanga serivisi zinoze na zo zungurane ubumenyi.
Mu kunoza serivisi zitanga zabonye ko bidahagije kugira ubumenyi gusa ko ahubwo hakenewe n’ibikoresho bizazifasha gukoresha ubwo bumenyi zifite nka ultrasound zigezweho.
Umuyobozi Mukuru wa RSOG, Dr Mivumbi Ndicunguye, yavuze ko intego yabo ari guharanira ubuzima bwiza bw’umubyeyi no gutanga serivisi ziri ku rwego rwo hejuru.
Asobanura ko ari yo mpamvu bahisemo guha ibitaro bya CHUK ultrasound yo mu bwoko bwa ‘Voluson’ kuko uretse kuba izafasha mu gutanga serivisi ku babyeyi, izanigisha abaganga bimenyereza kuba inzobere kuri ibi bitaro.
Ati “Mu kwigisha nibwo twasanze ibitaro nka CHUK byigisha inzobere muri aka kazi bikwiye kugira imashini nk’iyi iri ku rwego rwo hejuru, izayifasha kwigisha inzobere nyinshi ariko bijyanye n’intego yacu yo kugira inzobere nyinshi kugirango turusheho kwita ku barwayi.”
Iyi ultrasound yahawe CHUK, ni imwe mu zigezweho kandi zifite ikoranabuhanga rihambaye ririmo iry’ubwenge bw’ubukorano (AI) mu kureba ubuzima bw’umwana uri munda.
Ifite ubushobozi bwo kureba ikibazo cy’umwana uri mu nda ufite ibyumweru bitandatu, ubwo ni kuvuga inda iri mu gihembwe cya mbere, kuko yerekana amashashu mu buryo bwa 3D na 4D.
Umuyobozi Mukuru wa CHUK, Dr Mpunga Tharcisse, yavuze ko ultrasound bari bafite hari ibibazo zitabashaga kubona, bikazamenyekana inda imaze gukura cyangwa umwana avutse, ibyashoboraga gutera impfu ku mwana uvutse cyangwa umubyeyi abyara.
Yasobanuye ko iyi ultrasound igiye gutuma barushaho kwita ku babyeyi bafite ibibazo cyane cyane abarwaye indwara zidakira nka diabetes, kuko ari bo bakunze kugira ibyago byo kubyara abana bafite ibibazo nk’ubumuga n’ibindi.
Yagize ati “Hari indwara zifata umuntu agisamwa bitewe n’uturemangingo tumugize cyangwa indwara ababyeyi be bafite, ibyo rero iyo utabibonye hakiri kare umwana avukana ubumuga cyangwa ibindi bibazo. Ariko iyo ubibonye kare hari ibishobora kuvurwa bigakira, ibikabije tukaba twagira inama umubyeyi yo guhagarika inda aho kugira ngo azabyare umwana ufite ikibazo cyangwa we abigire abyara.”
Ibitaro bya CHUK ni byo bibaye ibya mbere mu bitaro bya leta bifite iyi ultrasound ifite ubu bushobozi bwo ku rwego rwo hejuru.
Izajya ikoreshwa by’umwihariko ku babyeyi bafite uburwayi budakira ndetse n’abandi byagaragaye ko hakenewe kunononsora ubuzima bw’umwana uri mu nda cyangwa cyangwa ufite ibibazo mu myanya myibarukiro, dore ko izajya inasuzuma imyanya myibarukiro y’abagore.
Muri Mata 2024 nibwo RSOG yasinyanye amasezerano na Minisiteri y’Ubuzima na Minisante, yo gufatanya kongera inzobere zize kuvura indwara z’abagore, hagamijwe kugera ku ntego y’igihugu yo kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara zikagera ku 126 ku bagore ibihumbi 100 babyaye, byaba byiza bakanagera 70 mu 2030.
Iyi ultrasound ifite ubushobozi bwo kureba ikibazo cy’umwana uri mu nda ufite ibyumweru bitandutu
Ndetse izanifashihwa mu kureba indwara z’abagore kuko ifite uburyo bwo gusuzuma imyanya myibarukiro y’abagore
Umuyobozi Mukuru wa RSOG, Dr Mivumbi Ndicunguye, yavuze ko ultrasound igezweho bahaye CHUK izabafasha kugera ku ntego yabo yo guharanira ubuzima bwiza bw’umubyeyi n’umwana
Umuyobozi Mukuru wa CHUK, Dr Tharcisse Mpunga, yavuze ko iyi ultrasound igiye kubafasha kwita ku mubyeyi n’umwana hakiri kare


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *