skol
fortebet

Dore Ibimenyetso bizakwereka ko umugore wawe aguca inyuma

Yanditswe: Tuesday 31, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guca inyuma uwo mwashakanye akenshi bigira ingaruka mu muryango zishobora no gutuma umwe mu bagize urugo yihimura akaba yakiyambura ubuzima cyangwa nawe akishora muri iyo ngeso bityo iyo bose binjiye muri icyo gikorwa kitari kiza nta kabuza urugo rurasenyuka uko byagenda kose. Gusa hakaba n’abemeza ko iyi ngeso ishobora no guterwa n’uko uwo mwashakanye atakwitaho.

Sponsored Ad

Umugabo uca inyuma umugore we akunda kubishyira ku mugaragaro, niyo abihishe nta mpinduka nyinshi zigaragara agira mu myitwarire ye kuburyo wamumenya byoroshye. Bitandukanye n’umugore kuko we iyo yatangiye guca inyuma umugabo we, imyifatire ye irahinduka.

Imwe mu myifatire tugiye kubabwira hano nubwo igaragaza umugore uca inyuma umugabo we, hari n’abagore uzayisangana atari uko baca inyuma abo bashakanye ahubwo ariyo nzira baganamo rimwe rimwe batanabizi.

1. Kubyuka nijoro akajya kwitaba telefoni.

Aha uzahite umenya ko wamufashe, birashoboka ko byaba ari ibindi cyangwa akazi ariko nibiba kenshi kandi byikurikiranye, uzamenye ko aguca inyuma.

2. Kuzinukwa umugabo we

Umugore uca inyuma umugabo we atangira kumuzinukwa, ntamusasire neza, bagera mu busaswa akamutera umugongo, rimwe akitwaza umunaniro ubundi akitwaza ibitotsi.

3. Kutubaha umugabo

Icyubahiro yahaga umugabo we kiragabanuka bikagaragarira cyane mu buryo asubiza umugabo, uko amufata mu bandi n’uburyo yanga kubahiriza ibyemezo bifatwa n’umugabo.

4. Kwigira muto

Abagore baca inyuma abagabo babo bakunda kugira ingeso yo kwigira bato mu myaka. Akambara utwenda tw’inkumi, akiga kuvuga nk’inkumi, akitwara nk’umukobwa muto akanagendana n’abakobwa bakiri bato kuburyo ushobora kwibwira ko ari muri adolescence.

5. Kutita kuby’urugo

Ibibera mu rugo usanga ntacyo bikimubwiye kandi umugore ni umutima w’urugo aba agomba kumenya ibibera mu rugo byose, ibikoresho byo murugo bishaje bikenewe gusimburwa, ibikenerwa bidahari bigomba guhahwa n’ibindi byose urugo rukeneye. We usanga atabyitayeho ameze nk’utahaba.

6. Kugira ingendo za buri kanya

Gukora ingendo zimwe na zimwe, ngaho ngo yagiye gusura umuntu biganye, yagiye gusura uwo mu muryango we, yagiye gusura abarwayi mu bitaro, ndetse n’ahandi. Ibi abikora ahanini yigiriye gusohoka n’ihabara baba bacuditse kure y’aho umugabo we akorera kandi akabanza agateguza abo yabeshye umugabo ko ari bujye gusura kuburyo umugabo we n’abahamagara bamubwira ko ahari nta kibazo kandi yiciriye izindi nzira. Noneho yava muri gahunda ze akabona guca hahantu yabwiye umugabo akagira n’icyo yitwaza cyaho kugira ngo umugabo we amwice mu bwonko yemere ibyo yamubeshye.

Ibitekerezo

  • Ntawe ugomba kwizirika ku mugabo cyangwa ku mugore.iyo agahararo gashize umwe wese afata inzira ye undi iye.nta bukene bw’abagabo cyangwa abagore dufite ngo turinde kuhava twicana dupfa ubusa. Hanyuma amahoro agahinda mu mitima ya twese

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa