skol
fortebet

Dore ibintu 7 ukwiye kwihutira gukora ukirangiza gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Sunday 22, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu busanzwe abantu bakunze kwibanda ku bintu umuntu agomba gukora mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina bakirengagiza ko na nyuma yayo hari ibyo bagomba gukora kugira ngo ubuzima burusheho kumera neza.

Sponsored Ad

Inzobere mu byerekeye icyo gikorwa zivuga ko hari uburyo bwinshi abantu bakwiye kwitwara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.

1. Kujya mu bwiherero

Abahanga bavuga ko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina za microbe zishobora kujya mu muyoboro w’inkari cyane nko ku bagore, bityo kujya kwihagarika nyuma y’imibonano mpuzabitsina bikaba bituma izo microbe zisohoka hanze.

Kutajya kwiherera nyuma y’imibonano mpuzabitsina ngo bishobora guteza ibyago birimo indwara zifata umuyoboro w’inkari.

2. Kwisukura

Dr. Sunny Rodgers, Umunyamerikakazi usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, avuga ko nyuma yo gukora imibonano
mpuzabitsina ikintu cya mbere ugomba gukora ari ukujya muri douche ukoga.

By’umwihariko ngo ugomba koza ibice by’ibanga ukoresheje amazi y’akazuyaze, cyangwa ukabihanaguza agatambaro gafite isuku.

Ku bwe "Ibi bituma wumva uguwe neza kandi bikakurinda kwandura microbe nk’iyitwa UTIs igutera ububabare."

3. Kwambara ikariso ikurekuye

Rodgers avuga ko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ari byiza ko ahindura ikariso kandi agahitamo ituma mu bice bye by’ibanga hinjiramo akayaga akambara iya cotton kandi itamuhambira mu matako.

4. Kuganirizwa n’uwo mwakoranaga imibonano mpuzabitsina

Mu busanzwe hari abarangiza imibonano mpuzabitsina ngo bagahita bigira mu bindi, urugero nko kuri terefoni.

Ibi ngo ni amakosa akomeye kuko buri umwe mu bari baryamanye aba akwiye kubaza mugenzi we uko igikorwa cyagenze, ibyo abahanga
bavuga ko bifasha imibiri kurekura umusemburo urema urukundo hagati ya bombi witwa ‘oxytocin’.

Chamin Ajjan usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’imitekerereze akaba n’inzobere mu bijyanye no kugira inama abafite ibibazo
mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, avuga ko ibiganiro bya nyuma y’imibonano byongera ubwizerane hagati yanyu.

Ati: "Mushobora no kuganira ku byifuzo byanyu by’ahazaza hanyu, intumbero ufite kuri uwo muntu, cyangwa n’ikindi cyose mubona kibafitiye
akamaro mwembi nacyo mwakivugaho."

5.Kunywa amazi

Burya ngo ni byiza kwiyegereza icupa ry’amazi yo kunywa mu gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ukaba wizeye ko amazi ari hafi
yawe.

Rodgers avuga ko ari ngombwa kunywa amazi nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko muri iki gikorwa uba urangije hari amatembabuzi
menshi uba watakaje, ibyuya, amavangingo n’ibindi.

Ku bwe, ngo "ibi bikurinda umwuma kandi bikagufasha kugarura vuba imbaraga yatakaje."

6. Kurya indyo yoroheje

Chamin Ajjan na Rodjers icyo bahurizaho ni uko nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina umuntu akwiye kurya byoroheje nk’utubiswi, cyangwa
mwembi mukajyana mu gikoni mugategura nk’umureti mukawusangira.

Ajjan avuga ko "ibi bibaha n’umwanya uhagije wo gukomeza kwiyumvanamo no gukomeza kuganira."

7. Gushimirana

Karla Ivankovich, umujyanama w’abakundana ukora mu kigo ’One global health’, avuga ko ari ngombwa kubwira mugenzi wawe icyo wamukunzeho
mu gikorwa muvuyemo mukabikora ako kanya umusemburo wa oxytocin ukiri mwinshi mu mibiri yanyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa