skol
fortebet

Dore ibinyoma abagabo bubatse babeshya abakobwa bifuza ko baryamana gusa

Yanditswe: Thursday 02, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo bamwe bubatse bakunda gutereta abandi bakobwa ndetse ntibanabahishe ko bubatse bityo abakobwa bakabizera ndetse bamwe bakumva ko bigaruriye umutima wabo ndetse ko bazagirana ejo hazaza heza birengagije ko uwo mugabo afite urugo.

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo 3% aribo batandukana n’abagore babo kugira ngo babane n’amahabara. Ayo niyo mahirwe ufite yo kuba mwabasha kubana asize umugore w’isezerano.

Ashobora kuba agukunda nk’uko abikubwira ariko ntibyagera ku rukundo akunda abana be n’umugore we. Biramutse binabaye mukabana nkuko aca umugore we inyuma , amahirwe menshi ni uko na we yazajya aguca inyuma.

Ibi ni ibinyoma abagabo bubatse bakunda guhuriraho babeshya abagore cyangwa abakobwa babasezeranya kuzabana nyamara bishakira ko baryamana gusa.

1.umugore wanjye sinyimukunda

Iki ni ikinyoma abagabo bubatse bahuriraho. Niki kikwemeza ko atagikunda umugore we? Uzi se icyatumye arekeraho kumukunda? Mubanye nkuko abigusezeranya wowe mwazamarana kangahe? Tekereza kabiri. Kubivuga biroroshye ariko biragoye ko umugabo apfa kureka gukunda umugore we bashakanye.

2.Tubana gusa kubera inyungu z’abana

Iki nacyo ni ikinyoma gihurirwaho n’abagabo benshi. Iyo akubwiye aya magambo aba ashaka kukumvisha ko ari umugabo mwiza wita kumuryango we ndetse ko umugore ariwe wamunaniye kugira ngo gusa mukunde muryamane.

3.Ntitukiryamana

Kuba atagitera akabariro n’umugore we cyangwa bamaze igihe kirekire badakora iki gikorwa nacyo ni ikinyoma. Niba se ariko bimeze kuki bakibana? Niba akibana n’umugore we kuki wowe ari kukubakaho umubano? Iherezo rizaba irihe, azasiga umugore we agusange? ibyo nabyo uba ugomba kubyibaza mbere yo kwisanga mu rukundo nawe

4.Turi hafi gutandukana

Nacyo ni ikinyoma. Niba koko ashaka gutandukana n’umugore we yakabaye yarabikoze hakiri kare akibona ko umubano n’umugore we udashoboka. Ikindi ukwiriye kumenya ni uko kubona gatanya ari ikintu kitoroshye, ese nakomeza kukuzirika kukatsi ntahabwe gatanya uzabigenza gute yaragutesheje igihe, yarakurungurukiye ubusa, yarakuriye utwawe,…

Abagabo benshi bubatse baba bashaka abo bataho igihe, bishimisha, nta rukundo ruhamye baba bakeneye. Baba bakeneye abakobwa cyangwa abagore bo kwishimishirizaho ariko iherezo bagataha mu rugo kureba abagore babo bashakanye nkuko urubuga Elcrema rwandika ku mibanire dukesha iyi nkuru rwabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa