skol
fortebet

Dore ibyiza n’ibibi byo kunywa ikawa ku buzima bwa muntu

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kunywa ikawa bigira akamaro ku buzima bw’umuntu ariko na none kandi ishobora no kubwangiza igihe wafashe ikigero kiri hejuru.

Sponsored Ad

Amakuru y’urubuga e-sante avuga ko ikawa ifasha ubwonko gukora neza, umuntu agatekereza vuba akabasha kwibuka, igatera imbaraga umubiri n’imikorere yawo.

Ikindi kandi ngo ikawa ifasha mu mikorere y’urwungano rw’ihumeka, n’urwungano ngogozi ifasha mu kuvubura amatembabuzi, ikanafasha amara gukora.

Uru rubuga rutangaza kandi ko ikawa yongera imikorere y’urwungano rw’amaraso.

Urubuga e-sante rutangaza ko mu gihe umuntu afashe ikawa irengeje urungero, umutima utera cyane, kandi igatera kubura ibitotsi.

Ikawa iyo ibaye nyinshi ikarenza amamiligarama 600 ku munsi, ngo umuntu ashobora kugira ingaruka zikomeye zirimo guhunikira, kugira ubushyuhe mu mubiri, kuba waribwa mu gifu, kunanirwa kurya no gususumira ku intoki.

Ubushakashatsi bugaragaza ko gufata ikawa mu kigero, birinda kanseri zitandukanye n’ indwara z’umutima.

Kunywa amatasi agera muri atanu ku munsi byongera ibyago byo kurwara kanseri. Udukombe dutatu ku munsi nitwo dushobora kutagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa