skol
fortebet

Dore ibyo ukwiye kwirinda gukora mu gihe uri kumwe n’umugore w’abandi

author-image

Yanditswe na: TUYISENGE Fabrice
Kuwa: Friday 10, Feb 2023

Dore ibyo ukwiye kwirinda gukora mu gihe uri kumwe n'umugore w'abandi

Sponsored Ad

skol

Amarangamutima y’abagabo akenshi hari igihe kigera akarenga cyane cyane iyo bari imbere y’umugore, bityo ntago ari byiza kuba wayagaragaza mu gihe uri kumwe n’umugore utari uwawe kuko hari byinshi bishobora kwica.

Mu gihe ugiye mu bintu birebire n’undi mugore, urugo rwawe rushobora gusenyuka burundu, ni muri urwo rwego usabwa kumenya neza kwirinda icyaguhuza n’undi mugore mu gihe ushaka ko umugore wawe ahora agushimira ko umukunda neza.

1.Ntuzigere uririra undi mugore cyangwa ngo umuregere uwawe

Kirazira kujya kubwira umugore utari uwawe amabanga cyangwa amafuti y’umugore wawe. Ni amakosa akomeye nyamara hari abayakora nkana batazi ko bari kwishora mu kaga gakomeye. Aha uba ugaragariza agaciro gake umugore wawe. Uzirinde gucira imanza umugore wawe imbere y’undi mugore.

2.Ntukavuge uburyo yitwara mu gitanda (sex issues)

Ibi uzabyirinde cyane. Ni amakosa akomeye kugenda uvuga uburyo umugore wawe agukunda noneho ukabivugira imbere y’undi mugore utari uwawe.

3.Ntugakore ku mugore wundi ahantu ukora umugore wawe

Uzirinde kwegera umugore w’undi ngo umukore ahantu ukunda gukora umugore wawe. Ibi ni ukumuca inyuma nyamara ubikora nkana.

Nyuma y’ibi tuvugiye aha, uragirwa inama yo kutazigera uhura n’undi mugore ngo muhurire ahantu hamwenyine mwaba mwabipanze cyangwa mutabipanze. Ntuzigere ubikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa