skol
fortebet

Dore imbuto ushobora kurya nijoro zikagufasha kugabanya ibiro

Yanditswe: Friday 03, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Zimwe mu mbuto ushobora kurya nijoro bikagufasha kugabanya ibiro bitagusabye imbaraga nyinshi.

Sponsored Ad

1. pome

Pome ni urubuto rwiza rwo kuba warya igihe cyose dore ko pome iringaniye iguha Calories 95 gusa. Nyamara ubushakashatsi bunyuranye bwagiye bwerekana ko kuzirya bigabanya ibyago byo kugira umubyibuho udasanzwe kuko ifasha kugabanya ibiro.

2 Inkeri

Inkeri nazo mu moko yazo yose nazo ziguha Calories 50 gusa, zikaba zishobora kugufasha kugabanya ibiro mu gihe wafata agakombe kazo byaba byiza kurushaho

Nyamara kuba zikungahaye kuri fibre na vitamin C bituma wumva uhaze niyo warya nkeya, bigatuma umubiri ukoresha ibinure biwurimo aribyo bizafasha kugabanya ibiro

3.Amacunga, watermelon, indimu

Izi ziri mu mbuto za mbere zikungahaye kuri vitamini C. nyamara nazo zifite calories nkeya. Nk’icunga ringana n’igipfunsi riba ririmo Calories 70 gusa, ahubwo wasangamo potasiyumu na folic acid bihagije.

Watermelon yo ikungahaye ku mazi naho calories ni hafi ya ntazo. Ibi nibyo bituma kurya izi mbuto nijoro bikurinda gusonza nyamara ukaba nta calories nyinshi winjije nuko umubiri ugakoresha ibinure byawo.

Imbuto zose ni nziza

Ubusanzwe muri rusange imbuto zose zibamo calories nkeya. Ubushakashatsi bwasohotse mu 2012 mu kinyamakuru the Journal of the American Dietetic Association bwemeje ko kurya imbuto zikubye kane ibindi urya ari bwo uba uri mu nzira nziza yo kugabanya ibiro. Niba bigeze nimugoroba ukumva ushonje cyane reba neza mu byo wariye ku manywa niba harimo imbuto zihagije nusanga ntazo abe ari zo wirira gusa nijoro. Imbuto zizwiho gutera igihagisha cyane twavuga imyembe, amapapayi, kuko harimo za fibres.

Ni iki wavanga n’imbuto

Nubwo twavuze ko imbuto nijoro zizagufasha kugabanya ibiro nyamara nanone ushobora kugira ibyo uvanga na zo.

Inkeri ushobora kuzivanga na yawurute, pome ukayivanga n’ubunyobwa bwaba bukaranze cyangwa ikinyiga cyabwo. Ushobora no gufata ka foromage ukakarenza ku macunga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa