skol
Kigali

Dore uko umuhungu n’umukobwa bafite urukundo nyarwo bagomba kwitwara

Ubuzima   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 July 2021

Mu buzima busanzwe iyo uhuye n’umuntu kandi akaba aribwo bwa mbere uhuye nawe ni byiza ko umugaragariza imyifatire myiza kabone n’ubwo waba ufite imyifatire iruhije mu gukundwa.


Iyo ,mumaze kumenyana

Mumaze kwemeranya ubushuti muba mugomba gukomeza kuganira no kubwizanya ukuri by’umwihariko iyo muri kumwe nk’iyo mwasohokanye cyangwa umwe yasuye undi ningombwa ko muhuza kubyo muri kuganira kuko bishobora kuba byabafasha gutera imbere no kugirana inama zitandukanye.

Ntabwo ari byiza ko umwe yibanda ku ruhande rwe gusa ngo yumve ko icyo avuze aricyo atagomba kuvuguruzwa ahubwo bagomba kujya inama kuri buri kimwe cyose.

Kandi nanone ntabwo gusohokana cyangwa gusurana aba ariwo mwanya wo kwishimisha gusa ahubwo mugomba no kwibuka kuganira kubyo mubona byaba bitagenda neza mu rukundo rwanyu.

Umusore cyangwa inkumi ugiye gushaka inshuti nyanshuti cyangwa umukunzi ntabwo yakabaye areba uburanga buhanitse cyangwa ubutunzi cyangwa se kugendera kubyo abandi bavuga kuko ibyo byose ni ibirebeshwa amaso ya bugufi nyamara tutazi ko ibyo byose bishobora kurangira vuba.

Ahubwo urukundo nyarwo ruba mu mu mutima imbere. Amafaranga n’ubutunzi ni nk’umuyaga, uhuha rimwe mu kanya ukabura.

Basore namwe bakobwa mukundana urukundo nyakuri mutabeshyanya kuko bizabahesha ishema mu bandi, yaba abababona ndetse n’aho muba kdi bizatuma ababubaha.

Ikindi kandi niba mukunda by’ukuri ntimukabihishe kuko iyo umwe aterekana ko akundana n’undi hashobora kuzamo agatotsi ko kuba umwe atizera undi bitewe nuko ashobora kuba yakwibaza impamvu undi atamumurikira inshuti ze cyangwa ngo yemere ko bakundana.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pasiteri yajyanwe mu nkiko azira gusambanya abayoboke be ababeshya ko Imana...

Umupasiteri w’ahitwa Thyolo muri Malawi yagejejwe imbere y’urukiko kubera...
9 October 2021 0

Sobanukirwa Akamaro ko kunywa amazi arimo Concombre ku buzima...

Nibyo koko amazi agira akamaro kuyanywa ukwayo nkuko na concombre ifite...
5 October 2021 0

Sobanukirwa akamaro ko kunywa uruvange rw’amata n’ubuki ku buzima...

Kunywa amata arimo ubuki ni ingenzi ku buzima bw’umuntu ,ndetse bifite...
4 October 2021 0

Menya ibitaramenyekanye kuri wamugore w’ishe ubukwe bw’umugabo we babyaranye...

Umubyeyi witwa Dukuzumuremyi Janvière wasakaye ku mashusho ku mbuga...
31 August 2021 1

Dore uko umuhungu n’umukobwa bafite urukundo nyarwo bagomba kwitwara

Mu buzima busanzwe iyo uhuye n’umuntu kandi akaba aribwo bwa mbere uhuye...
9 July 2021 0

Mukobwa! Dore ibintu 9 wakora bigatuma umusore mukundana yifuza kugushyira...

Muri iki gihe hari ikibazo gihangayikishije abakobwa benshi ari cyo cyo...
17 May 2021 0