skol
fortebet

Ese waba waruziko Uko mu maso hawe hameze bisonanuye byinshi kubuzima bwawe?

Yanditswe: Tuesday 21, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kubyuka ugasanga mu maso hawe hajemo ibiheri cyangwa ibishishi ntawe bidatera imbogamizi. Nyamara kandi twihutira gushaka imiti ikiza ibyo biheri, rimwe na rimwe aho gukira bikiyongera. Kuko twavuye ibigaragara tutitaye ku cyabiteye cyangwa tugakoresha imiti itajyanye n’icyo turwaye.

Sponsored Ad

Impinduka zose ziba mu maso; byaba ibyo biheri, uruhu rukanyaraye, iminkanyari, iminwa yumye, n’ibindi binyuranye burya biba bifite impamvu zinyuranye zibitera cyangwa bikaba uburyo umubiri ukoresha ugaragaza ko hari ibitagenda neza.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu binyuranye wibonaho mu isura nyamara bifite ikibitera kiri mu mubiri imbere, tunarebe icyo wakora mu kubivura.

Ibintu 10 twibonaho mu maso n’uburyo bwo kubirwanya

Kuzana ubwoya cyangwa ubwanwa (ku bagore)

Ku bagore, kumera ubwoya cyangwa ubwanwa bishobora kuba ikimenyetso cy’uko hari ikibazo mu misemburo itaringaniye cyane cyane hakaba hakozwe umusemburo wa testosterone mwinshi.

Bishobora kandi kuba ikimenyetso cy’ibibyimba byo mu mirerantanga; iyo kumera ubwo bwoya bijyanye no kubura imihango cyangwa imihango itari kuri gahunda.

Mbere yo gushaka uko wakikiza ubwo bwoya wabanza kujya kwisuzumisha bakareba niba imisemburo yawe iringaniye bakanagusuzuma bya bibyimba. Iyo ikibazo kivuyeho bwa bwoya bugenda bushiraho

Ibiheri n’ibishishi

Nubwo impamvu zibitera zinyuranye ariko imwe mu mpamvu zitera ibiheri mu maso ni imirire itaboneye. Gukoresha cyane amata n’ibiyakomokaho ni imwe mu mpamvu zitera kurwara ibiheri kuko bituma hakorwa ibinure byinshi bya sebum, birinda umubiri kugira umwera nyamara iyo bibaye byinshi bigatera ibiheri. Kugabanya isukari, ibiribwa byanyuze mu nganda ahubwo ukihatira kurya imboga n’impeke zuzuye ni bimwe mu byagufasha kurwanya ibiheri

Kwirabura ahazengurutse munsi y’ijisho

Hari abantu usanga munsi y’ijisho habo hirabura kurenza ahandi, ubanza aribo bitwa ba Masoyinyana. Nyamara kandi niba ibi bikubayeho bishobora kuba bitewe nuko mu byo urya harimo ibyo umubiri wawe ufata nk’uburozi kuri wo. Rero mu byo urya gerageza kugabanya amafunguro azwiho gutera ubwivumbure mu mubiri nk’amagi, amata, gluten (iboneka mu binyampeke bimwe) ubikore byibuze iminsi icumi. Ibyo niba ntacyo bihinduye wajya gukoresha ibizami by’ubwivumbure bw’umubiri

Utubyimba

Utu tubyimba dukunze kuza mu maso dutukura cyangwa tumeze nk’uturetsemo amazi ugasanga bamwe barihutira kutumena. Utu tubyimba ahanini duterwa nuko umubiri udafite muri wo ibinure, zinc na vitamin A. kugirango bicyemuke usabwa kurya ifunguro rikize ku binure bya omega-3 bikomoka ku mafi ya salmon cyane cyane. Ukarya utubuto nk’inzuzi z’ibihaza, flaxseed, ibishyimbo, inyama y’inka itunzwe no kurisha gusa bikaguha Zinc. Naho vitamin A uyikura mu mbogarwatsi muri rusange, n’ibijumba. Ibi biheri kandi ni kimwe na bya bindi biza ku matako n’ibibero

Iminwa isataguritse

Ikibazo cy’iminwa isataguritse wakakivurishije ibyo urya kuruta gusigaho ya mavuta bahimbye ngo ni agahomamunwa (labello) kuko gusatagurika no kuma iminwa ahanini ni ikimenyetso cyo kubura vitamin B3 na Zinc. Abakunda kurya ibikomoka ku bimera gusa nibo iki kibazo gikunze kugaragaraho. Kuko iyi vitamin n’uyu munyu-ngugu bikunze kuboneka mu bikomoka ku matungo nk’inyama y’inkoko, umwijima n’ifi. Ku bimera wakoresha inzuzi z’ibihaza kuri Zinc naho kuri niacin (vitamin B3) ugakoresha amashaza n’ibihumyo.

Ibisebe ku munwa

Ibi bisebe biza aho umunwa wo hejuru uhurira n’uwo hasi, bamwe babyitaga ‘kibyi’ kera tukiri abana bakakubwira ngo jya hejuru y’aho witumye bigishyushye uhakange (Uti bwooo) ngo birakira!!!!!

Nyamara ibi nabyo ni ikimenyetso cy’imirire mibi cyane cyane bikaba bigaragaza ikibazo cya vitamin B2 na B12 hamwe n’ubutare.

Gusa nta mpamvu yo guhangayika kuko biroroshye kubikosora. Icyo usabwa ni ukongera amafunguro akungahaye kuri izi ntungamubiri. Aha twavugamo imbogarwatsi, ibishyimbo, inyama y’inkoko itunzwe no gutora, inyama y’inka zitunzwe no kurisha, urenzeho ipapayi nka rumwe mu mbuto zizwiho gufasha igogora kugirango ntihagire na kamwe kagucika ngo gasohoke

Kugira ibitsike bicye

Kuri ubu biragora kumenya niba umukobwa cyangwa umugore afite ibitsike bicye cyangwa yarabyogoshe ku bushake bwe (kwepiya). Ariko niba ubona ibitsike byawe bigenda bipfuka bigabanyuka bishobora kuba ikimenyetso cyerekana ko imvubura ya thyroid itari gukora neza bikerekana imisemburo itaringaniye. Ibindi bimenyetso bigendana twavugamo uruhu rwumagaye, kwituma impatwe, guhorana umunaniro no kwiyongera ibiro. Niba ibi bikubayeho jya kwisuzumisha barebe niba biterwa na thyroid baguhe imiti ifasha kuringaniza ya misemburo

Uruhu rwijimye

Uruhu rwijimye ntabwo ari urwirabura cyane cyangwa urutakarabye ahubwo hari uruhu ureba ukabona ko rwijimye ukuntu ku buryo budasanzwe. Uru ruhu ahanini ruterwa no kugira amaraso macye bikaba biva ku kubura vitamin B6, B9, B12 n’ubutare mu mubiri. Ibi bikunze kuba ku bantu barya ibimera gusa, abafata imiti runaka nk’igabanya acide mu gifu na metformin cyangwa abafite ibibazo mu igogorwa.

Niba ubona uruhu rwawe ruri guhinduka koresha ibizami by’amaraso nuko wongere ifunguro ririmo imboga, ibishyimbo, inyama y’inka n’inkoko

Uruhu rwumagaye

Nubwo akenshi kuma uruhu bigendana no kuba udafite amazi ahagije mu mubiri kunywa amazi siwo muti gusa wagufasha. Niba kumagara bigendana n’ibindi bibazo by’uruhu nko kwishimagura, ibiturike n’ibibyimba gerageza gufata ifunguro rikize ku binure bya omega-3 biboneka ahanini mu mafi yo mu Nyanja, kimwe na omega-6, urufatanye rwabyo nirwo rugize vitamin F izwiho gutuma uruhu rugumana ubuhehere bwarwo

Iminkanyari

Yego ntiwabuza uruhu kuzana iminkanyari kuko rushaje ariko ushobora kuyirinda kuza imburagihe. Kuzana iminkanyari imburagihe biterwa ahanini no kubura vitamin C ihagije mu mubiri kuko iyi vitamin izwiho kuba imwe mu byifashishwa hakorwa collagen, iyi ikaba poroteyine y’ingenzi mu zituma uruhu ruba neza. Ngaho tangira wihate imbuto nk’ipapayi, inkeri n’inanasi, urye poivron zihagije n’amashu mu bwoko bwayo bwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa