skol
fortebet

Gasabo:Umugabo yimanitse mu mugozi kubera kwangirwa kujya mu birori byo guhemba mushiki we wabyaye

Yanditswe: Monday 16, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku Mugoroba wo kuri iki cy’umweru tariki ya 15 Mutarama 2023 umugabo witwa Ringuyeneza Jean Bosco w’imyaka 28 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Gikingo ,AKagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, yiyahuye akoresheje umugozi nyuma yuko yangiwe kujya guhemba mushiki we wabyaye.

Sponsored Ad

Amakuru dukura k’Umuseke wamenye ni uko uyu mugabo yiyahuye nyuma yaho nyina yanze ko bajyana mu birori byo guhemba mushiki we wari umaze igihe gito ashyingiwe akaza kubyara, yiyahuye ariko abitewe n’ubusinzi.

Nyina yanze ko bajyana kubera ko yari yanyweye inzoga nyinshi ndetse yataye ubwenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yahamirije Umuseke ko uyu mugabo yari yiriwe yasinze.

Ati“Uriya muntu afatwa mu bantu b’abasinzi ariko bikavugwa ko nyina bagombaga kujya guhemba mushiki we wabyaye. Yaba yarasabye kujyana na nyina muri icyo gikorwa nyina akanga, bitewe nuko yanze kumutwara yasinze. Hamwe n’ubusinzi ararakara, bigera no ku rwego afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.”

Gitifu Shema yasabye abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge.

Yagize ati“Urupfu ruba ruje muri ubwo buryo harimo n’ubusinzi. Turabwira abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge, kuko no kunywa inzoga zirengeje urugero biba ari ibiyobyabwenge.”

Yakomeje agira ati “Ibiyobyabwenge umuntu yafashe, bituma afata ibyemezo bidahwitse birimo no kwiyambura ubuzima. Mu rwego two gukumira ni uko bakwiye kubyirinda.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru.

Src:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa