Gates Foundation na OpenAI byatangije umushinga w’ubuzima wa miliyari 72 Frw uzatangirira mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026
Ibigo Gates Foundation na OpenAI bigiye gutangiza umushinga wa miliyoni 50$ (arenga miliyari 72 Frw) uzafasha ibigo bya Afurika gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu rwego rw’ubuvuzi. Umushinga uzatangirira mu Rwanda.
Ibigo Gates Foundation na OpenAI bigiye gutangiza umushinga wa miliyoni 50$ (arenga miliyari 72 Frw) uzafasha ibigo bya Afurika gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu rwego rw’ubuvuzi. Umushinga uzatangirira mu Rwanda.
Umuyobozi wa Gates Foundation, Bill Gates, yavuze ko iyi gahunda igamije kuziba icyuho cyatewe n’ihagarikwa ry’inkunga yatangwaga n’imwe mu miryango mpuzamahanga yahagaritswe.
Ni umushinga wiswe Horizon1000. Watangarijwe i Davos mu Busuwisi ahari kubera inama yiga ku bukungu (World Economice Forum).
Ku wa 21 Mutarama 2026, Gates yavuze ko AI ifite ubushobozi bwo gufasha Isi kongera gusubira ku murongo nyuma y’uko inkunga mpuzamahanga zihagaritswe.
Ati “Mu bihugu biri mu nzira y’iterambere, bifite n’abakora kwa muganga bake ndetse bidafite ibikorwaremezo by’ubuzima bihagije, AI yahindura ibintu mu kugeza serivisi z’ubuzima kuri benshi.”
Gates Foundation igaragaza ko nibura inkunga yatangwaga mu buvuzi yagabanyutseho 27% mu mwaka ushize ugereranyije n’uwa 2024 ku Isi hose, Gates akavuga ko AI ishobora gufasha ibi bihugu byagizweho ingaruka.
Ati “Kwisunga ihangwa ry’ibishya, gukoresha AI, ntekereza ko byatuma dusubira ku murongo. Ikituraje ishinga ni uko impinduramatwara yaba nibura mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu buryo bwihuse nk’uko biba mu bihugu bikize.”
Gates Foundation ifite imishinga myinshi ijyanye no kwisunga ikoranabuhanga rya AI. Ni mu gihe n’u Rwanda rukataje mu guteza imbere iri koranabuhanga rigezweho, cyane ko mu mwaka ushize u Rwanda rwanatangije ikigo cyabwo kiri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ibumenyi n’Ikoranabuhanga, bikajyana n’indi mishinga itandukanye.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ati “Bigamije kwisunga AI mu kugabanya umugogoro uri ku bakora kwa muganga, mu guteza imbere serivisi z’ubuzima, no kwita ku barwayi benshi.”
Minisitiri Ingabire yashimiye Gates Foundation na OpenAI kuba byaratekereje u Rwanda nk’ahangombwa iyi gahunda igomba gutangirira.
Ati “Ibyo turi gushaka gukora ni uguhanga ibikoresho bifasha mu gufata ibyemezo tubikoreye ibihumbi 60 by’abajyanama b’ubuzima batanga serivisi z’ubuzima bw’ibanze ku baturage bacu.”
Yavuze ko hari ibiganiro bikomeje bigamije kureba niba hashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha mu igenamigambi rya gahunda y’igihugu y’ubuzima mu guteza imbere uru rwego.
Byitezwe ko Horizon1000 izafasha ibigo by’ubuvuzi 1000, n’abaturage babyegereye mu bihugu bitandukanye byo mu Isi bitarenze mu 2028.
Ni gahunda izakomereza mu bihugu nka Kenya, Afurika y’Epfo, Nigeria n’ibindi bitandukanye nk’uko Bill Gates yabitangaje.
Horizon1000 izibanda ku guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi batwite n’abafite Virusi itera Sida, bakazajya bahabwa inama mbere y’uko bagera ku bitaro, AI ibigizemo uruhare.
Mu gihe umurwayi ageze kwa muganga, AI izajya ifasha mu gukemura bya bibazo umurwayi yahuraga na byo nka bya bifurumba by’impapuro aba abazwa, byose bikorwe mu buryo bwihuta. AI izajya inamubwira serivisi zihari, abamufasha n’ibindi.
Gates ati “Umuntu umwe ugiye kwa muganga, dutekereza ko bizihutisha serivisi ku rugero rwikubye inshuro ebyiri ndetse bitange serivisi igezweho.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Global Fund ushinzwe kurwanya Sida, Igituntu na Malaria, Peter Alexander Sands, na we yashimiye u Rwanda rukomeje kuba bandebereho mu bintu byose.
Ati “U Rwanda ni urugero rw’ibishobora gukorwa. Ni igihugu cyageze kuri 97% mu kugeza internet kuri bose. Rufite gahunda yo kongera abaganga, ni ukuvuga gukuba kane abaganga mu myaka ine [...] ni uburyo budasanzwe bwo gushyira mu bikorwa ibintu.”
Umuyobozi Mukuru wa OpenAI, Sam Altman yagize ati “AI izaba igitangaza mu bijyanye na siyansi uko byagenda kose. Ariko niba dushaka ko iba igitangaza no kuri sosiyete, tugomba kwiga uko tugomba kuyisunga mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage.”
Nyuma y’uko muri Mata 2023, Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha ikoranabuhanga rya AI, isesengura ryakozwe ryagaragaje ko hakenewe ishoramari rya miliyoni 76,5$ kugira ngo AI yimakazwe mu nzego zitandukanye, hagamijwe kongera umusanzu wayo mu iterambere ry’ ubukungu bw’Igihugu.
U Rwanda rukomeje guteza imbere imishinga itandukanye yo kwimakaza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) izarufasha kongera miliyoni 589$ (6%) ku musaruro mbumbe w’igihugu aturutse muri uru rwego.
Uhereye iburyo ni Peter Alexander Sands, umuyobozi muri Global Funds ushinzwe kurwanya Sida, Igituntu na Malaria, Minisitiri Ingabire Paula na Bill Gates baganira ku guteza imbere ubuvuzi hisunzwe ikoranabuhanga
Umuyobozi wa Gates Foundation, Bill Gates yavuze ko bagiye gutangiza umushinga wo guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *