skol
Kigali

Ghana: Yakuyeho kwambara agapfukamunnwa ahahurira abantu benshi

Ubuzima   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 29 March 2022

Ghana yiyongereye mu bindi bihugu byateye intambwe mu koroshya ingamba zo kurwanya Covid-19, ihagarika itegeko risaba abagiye ahahurira abantu benshi kwambara agapfukamunwa, mu gihe ubwandu bw’iki cyorezo bugenda bugabanuka ndetse kikaba gihanganye no gufungura ibikorwa bizamura ubukungu.


Mu ijambo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, yavugiye kuri televiziyo ku wa 27 Werurwe 2022, yatangaje ko ku bantu bakingiwe mu buryo bwuzuye, ibikorwa bihuza abantu bigomba gusubukurwa kandi ko bitakiri ngombwa ko abagenzi basabwa kubanza kwipimisha mbere yo kwinjira mu gihugu n’ibindi.

Kuva muri Mutarama 2022, imibare y’abandura Covid-19 yagiye igabanuka cyane ku Mugabane wa Afurika muri rusange.

Ghana ifite abantu barenga ibihumbi 160 banduye Covid-19 mu gihe abandura ku munsi babagabanutse cyane.

Perezida Akufo-Addo yakanguriye abaturage b’igihugu cye gukomeza kubahiriza amabwiriza y’isuku arimo gukaraba intoki no kwirinda ahari umubyigano ukabije.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatanze impuruza ku bihugu byo kuri uyu mugabane byahagaritse ibyo gushyira mu kato abantu bafite ibyago byo kuba baranduye n’izindi ngamba zikoroshywa.

Umuyobozi wa OMS ushinzwe Afurika, Matshidiso Moeti mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 24 Werurwe, yavuze ko kuba ibihugu biri kurwana no gusubiza mu buryo ibikorwa by’ubukungu n’imibereho ari ibintu byumvikana ariko ko icyorezo kigihari bityo ko koroshya ingamba bikwiye kwitonderwa.

Afurika iri inyuma y’ibindi bice by’isi mu kugira abaturage bakingiwe Covid-19 kuko abagera kuri 15,6% gusa ari bo bakingiwe mu buryo bwuzuye ugereranyije na 57% ku rwego rw’isi.

Abanduye Covid-19 ku mugabane wa Afurika bose hamwe bagera kuri miliyoni 11,3.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Menya amakosa umukobwa utarashaka ashobra gukora bikamuviramo...

Abakobwa batarashaka abagabo, benshi bakunze kubafata nk’abantu babeshya...
29 April 2022 0

Huye: Umugabo arashinjwa kwica umugore we utwite amukubise...

Mu Karere ka Huye, umurenge wa Kigoma umugabo w’imyaka 40 akurikiranweho...
26 April 2022 0

MINEMA yagaragaje imibare y’abahitanywe n’ibiza by’imvura n’icyo iri...

Mu ijoro ryo kuwa 23 Mata 2022 haguye imvuya ikabije ndetse yangiza byinshi...
25 April 2022 0

Burera: Umubyeyi ukekwaho kwiyicira umwana yafashwe

Nyirandegeya Vestine wo mu kigero cy’imyaka 22, wo mu Kagari ka Runoga mu...
23 April 2022 0

Menya ibintu 7 umugabo ugukunda by’ukuri adashobora kugukorera

Mu rukundo habamo ibintu byinshi rimwe na riwe hakaho no kwibeshya ko waba...
20 April 2022 0

Menya inzozi za buri mukobwa wese witegura gushyingirwa

Abakobwa bitegura gushyingirwa hari ibintu bahurizaho baba batekerezo...
19 April 2022 0