skol
fortebet

Gisozi: Umunyerondo yapfiriye mu kabari agiye gutabara

author-image

Yanditswe na: TUYISENGE Fabrice
Kuwa: Wednesday 11, Jan 2023

Gisozi: Umunyerondo yapfiriye mu kabari agiye gutabara

Sponsored Ad

skol

Umugabo uzwi ku mazina ya Nsengiyumva Vincent w’imyaka 50, wari usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano mu Mudugudu (irondo ry’umwuga) yapfiriye mu mvururu, ubwo yari agiye gukiza imirwano yariri kubera mu kabari

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa kabiri tariki ya 10 Mutarama 2023, bibera mu Mudugudu wa Nyakariba, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Habumuremyi Egide, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uyu munyerondo yatewe ibuye n’umwe mu banyweraga mu kabari nyuma y’imvururu zaturutse ku ntebe yari yavunitse.

Yagize ati“Umunyerondo yarari mu kazi mu buryo busanzwe,atabazwa na nyiri akabari,amubwira ko hari abanywi bari guteza intambara iturutse ku ntebe ya paulasitiki yari ivunitse mu kabari.”

Yakomeje agira ati“We na bagenzi be baratabara,bahageze bahasanga undi musinzi arabavangira.ahita atangira gushyamirana nabo, afata amabuye abiri.Irya mbere araritera, uwo ariteye ararikwepa, irya kabiri uwo ariteye we rimufata mu mutwe.”

Gitifu Egide yavuze ko yajyanywe ku Bitaro bya Kibagabaga ariko agahita yitaba Imana.
Yavuze ko nyuma y’ibyabaye, kuri uyu wa gatatu hakorwa inama idasanzwe kugira ngo baburire abafite akabari gukorera ku masaha no kwirinda imvururu.

Umurambo wa nyakwigendera uracyari ku Bitaro bya Kibagabaga mu gihe hagitegerejwe ko ushyingurwa.

Ni mu gihe ukekwa gukora icyo cyaha yahise atabwa muri yombi , afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisozi.

Ibitekerezo

  • Umuryango wasigaye turawihangashije pe birababaje

    Umuryango wasigaye turawihangashije pe birababaje

    Nihakishwe uburyo bashyiraho ingamba zikwiye kugirango ibyo bitazasubira murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa