Guverinoma yashimye umuhate n’ubwitange biri mu rwego rw’ubuzima
Yanditswe: Monday 26, Jan 2026
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yabwiye abarangije amasomo muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange ya UGHE [University of Global Health Equity] ko umuhate n’ubwitange bagize mu myaka bamaze biga, bitanga icyizere cy’impinduka bagiye kuzana mu rwego rw’ubuzima haba mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 25 Mutarama 2026, ubwo muri Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange haberaga ibirori byo kwizihiza imyaka 10 imaze ikorera mu Rwanda. Ni ibirori byahujwe no gutanga impamyabumenyi ku barangije amasomo y’ubuvuzi mu byiciro bitandukanye.
Mu ijambo rye, yagize ati: “Iyi ntambwe mugezeho ishushanya imyaka yo gukora cyane, kwitwara neza ndetse n’icyerekezo cyo gukorera abaturage. Uyu munsi muvuye ku kwitegura, mujya mu cyiciro cy’inshingano.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yabwiye abarangije amasomo muri UGHE ko bitezwemo kuba abakozi bashoboye haba mu kuvura abantu, gufata ibyemezo no kuzamura ireme rya serivisi zitangwa n’urwego rw’ubuzima.
Ati “Mutegerejweho gukora atari nk’abaganga gusa ahubwo abayobora ibigo, bagatanga umusanzu mu kuzamura imitangire ya serivisi ndetse mukanafasha mu ifatwa ry’ibyemezo mu rwego rw’ubuzima.”
Umukuru wa Guverinoma yashimye umusanzu wa Dr Paul Farmer mu guharanira ko abaturage bose bagerwaho n’ubuvuzi kandi bitabahenze.
Ati: “Nyakwigendera Dr Paul Farmer yaharaniye ko abantu bose bagerwaho n’ubuvuzi, ihame rikomeje kuyobora iki kigo cya UGHE no gufasha iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi.”
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE, Prof. Philip Cotton, yavuze ko abarangije amasomo muri iyi kaminuza bahawe ubumenyi buzabafasha mu guharanira ko Abanyarwanda, Abanyafurika n’abo mu bindi bihugu bagira ubuzima bwiza binyuze mu kubegereza ubuvuzi.
Prof. Cotton kandi yashimye ubuyobozi bw’Igihugu n’abafatanyabikorwa bakomeje gufasha UGHE kugira ngo itange uburezi bufite ireme kandi bukemura ibibazo biri mu rwego rw’ubuzima.
Ati: “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe. Turashimira abadushyigikiye n’abatwizeye kugira ngo tube tugeze kuri uyu munsi w’ibyishimo, twishimira abarangije amasomo muri UGHE.”
Dr. Heritier Mfura umaze imyaka irenga itandatu yiga muri Kaminuza ya UGHE, aho asoje icyiciro cya kabiri n’icya gatatu, yavuze ko uko ari 30 batangiye ari ko basoje amasomo.
Ati: “Abanyeshuri 30 bose twatangiranye uru rugendo, barangije amasomo, bagiye guhabwa impamyabumenyi uyu munsi.
Twigishijwe na kaminuza, idutoza ko kwita ku buzima bw’umuntu ari uburenganzira bwa muntu. Ubwo turangije amasomo hano, twijeje ko tuzakomeza kurinda isezerano ryo kuzakomeza kuba mu kuri kwa UGHE na Partners in Health.”
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuzima n’Ubuvuzi Rusange (UGHE), Fred Collins Nkotanyi, avuga ko kugira ngo iyi Kaminuza ishingwe icyari kigamijwe byari ukongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuzima.
Prof. Philip Cotton, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *