skol

Huye: Hafunguwe ikigo kizajya gihugurirwamo abaganga

Yanditswe: Monday 02, Mar 2026

featured-image

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yafunguye ikigo gishinzwe guhugura abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bo mu Ntara y’Amajyepfo n’igice cy’Uburengerazuba, ku bijyanye n’ubuvuzi, hagamijwe gushimangira serivise inoze.

Ni ikigo cyubatse mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Iki kigo kizajya gitanga amahugurwa ku baganga aho bazajya biga mu buryo bworoshye bari no mu bitaro, ku buryo biborohera guhuza ibyo bize n’ibikorerwa abarwayi.

Minisitiri Dr. Nsanzimana, yagarutse ku mumaro w’iki kigo, agaragaza ko muri gahunda ya leta y’u Rwanda yo gukuba abaganga inshuro enye mu myaka ine, ari ngombwa ko hafatwa ingamba zihariye ndetse zirimo udushya mu kwigisha abaganga benshi, mu buryo bubafasha gushyira ibyo biga mu ngiro kandi hubahirijwe amahame y’ireme ry’ubuvuzi n’uburezi.

Ati ‘‘Ni ikigo kizabafasha kwiga kuvura mbere y’uko bajya aho abarwayi bari. Bazajya babanza bigire ku bikoresho bijya gusa nk’uko umuntu ameze, nibamara kubemenya bajye aho abantu bari kubavura.’’

Minisitiri Dr. Nsanzimana yakomeje avuga ko iki kigo kizanafasha n’abasanzwe bakora kwihugura, kugira ngo bajyane n’igihe, kandi yizeye ko bizatanga ubumenyi bukwiye.

Ndayisaba Steven uri mu baganga ba CHUB bahugura abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye by’ubuvuzi, yagaragaje ko iki kigo kiziye igihe kuko ubusanzwe byabagoraga kubona aho guhugurira abanyeshuri bimenyereza umwuga.

Yerekanye ko iki kigo kirimo ibikoresho byose bikenewe nk’imfashanyigisho, ashimangira ko bizabafasha kujya bigisha mu buryo buboroheye.

Abihuriyeho na Mutagoma Emmanuel, nawe uzobereye mu kwigisha no guhugura abakozi mu rwego rw’ubuvuzi muri CHUB, cyane cyane mu gutabara abarwayi barembye mu buryo butunguranye. Yavuze ko kuba ntaho kwigishiriza hihariye kandi hujuje ibisabwa bagiraga, byababeraga imbogamizi ikomeye mu kunoza uburezi batangaga.

Iki kigo cy’amahugurwa y’abaganga, ni umwe mu mishinga yakozwe na leta y’u Rwanda yatwaye asaga miliyari 12 Frw, by’umwihariko kikaba cyarubatswe ku bufatanye n’Umuryango utari uwa Leta witwa Operation Smile.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa