Ibitaro bya CHUK bizatangira kwimukira i Masaka muri Werurwe 2026
Yanditswe: Friday 13, Feb 2026
Nyuma y’uko imirimo yo kubaka ibitaro bishya bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) igeze ku musozo, hatangajwe ko bizimuka aho bisanzwe bikorera muri Werurwe 2026.
Byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari ya Leta ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026, ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026.
Minisitiri Murangwa yavuze ko imirimo yo kubaka Ibitaro bya Masaka aho CHUK izimukira, igeze kuri 98%.
Yemeje ko ibikorwa byo kwimura ibitaro bizatangira muri Werurwe 2026, kandi bikazakorwa mu byiciro bitandukanye kugera nibura muri Nzeri uyu mwaka.
Murangwa yerekanye ko ibisigaye kugira ngo CHUK yimukireyo harimo gusoza imirimo, gushyiramo ibikoresho no gutegura abakozi kuko bizaba bikubye kabiri ubushobozi ibisanzwe byari bifite.
Ati “Biriya bitaro ni binini cyane, biraruta CHUK isanzwe, ho twari dufite ibitanda 400 ariko aha ni ibitanda birenga 800. Birasaba ibikoresho byinshi kandi bigezweho n’abakozi barenze abo twari dufite CHUK ariko kandi bijyanye n’uburyo twagiriwemo inama, ibitaro ntabwo bishobora kwimukira rimwe, hari serivise zizabanza zimuke, izindi zigikorera CHUK kugira ngo serivisi zikomeze kandi ibitaro byimuka.”
Yakomeje ati “Ni gahunda turi gutekerezaho neza kandi turizera ko mu guhera mu kwezi kwa Werurwe, tuzatangira kwimuka mu byiciro kugera nko muri Nzeri. Hari serivise zizabanza zitinde hano muri CHUK bisanzwe, nk’izijyanye no kwita ku ndembe n’ibindi ariko nyuma yaho zose zizimuka. Tuzajya kugera mu mpera z’uyu mwaka CHUK imaze kwimuka.”
Kuri ubu imirimo yo kubaka yamaze kurangira, hakurikiyeho iyo gukosora neza, amasuku no gutegura ubusitani bw’imbere mu bitaro.
Ni ibitaro biri kubakwa n’Ikigo cy’Abashinwa cya Shanghai Construction Group Co. Ltd, bikaba biteganyijwe ko bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw, angana n’Ama-Yuan miliyoni 580.
Ku kijyanye n’ibikoresho bigezweho, ibi bitaro byitezweho kuzaba biri ku rwego rwo hejuru kuko kuri ubu bifite ibyumba 18 bizajya byifashishwa mu kubaga utabariyemo ibyumba by’ababyeyi babyara babazwe.
Bizaba kandi bifite ibikoresho bigezweho mu buvuzi mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda nk’imashini za X-Rays enye, Anti-Rays ebyiri, MRI, Radiology, n’ibindi bitandukanye.
U Rwanda ni igihugu gifite intumbero yo kubaka urwego rw’ubuvuzi ku buryo ruba igicumbi cyabwo muri Afurika kandi rugateza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri serivisi z’ubuvuzi.
Ibyo bizafasha mu kugabanya umubare w’Abanyarwanda baganaga mu mahanga gushaka ubuvuzi kuko buzaba butangirwa imbere mu gihugu ndetse kuri ubu zimwe muri izo serivisi zatangiye gutangwa.
Ikibuga cy’indege cyamaze kubakwa






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *