
Nubwo abantu benshi bumva ko gukundana n’umuntu uri kure ari ikibazo gikomeye ndetse ko bitajya biramba bitewe nuko haba hari amakuru menshi uba utamenya y’umukunzi wawe bityo bakabifata nkaho bitaramba gusa harimo n’ibyiza
1. Ntabwo umuburira akanya
Iyo uziko umuntu mukundana ari kure, ukora uko ushoboye ukamuha agaciro , uko akazi kaba kameze kose ntiwabura umwanya wo kumuvugisha.
2. Byongera icyizere
Icyizere ni ikintu cy’ingenzi hagati y’abakundana kugira ngo urukundo rwanyu rurambe, iyo uziko umukunzi wawe ari kure yawe bigufasha kumwongerera icyizere bitewe n’inshuro muvugana ndetse n’uburyo muba mukumburanye.
Iyo rero uri kure y’uwo ukunda biba bigusaba kugabanya kumukeka ahubwo ukamwizera
3. Umenya ko urukundo rudashingiye ku kuryamana gusa
Icyiza cyo gukundana n’umuntu uri kure yawe nuko umenya gutandukanya urukundo n’imibonano mpuzabitsina
Muri iyi minsi bamwe mu bakundana bumva ko urukundo rushingiye ku kuryamana, nyamara ikiba gihangayikishije ku bantu bakundana bari kure si uburyo umwe ataryamana n’undi ahubwo ni uburyo amarangamutima yabo atuma bahora bameze nk’aho bari kumwe.
4. Ubona umwanya wo kwiteza imbere
Umuntu ufite umukunzi uri kure ye usanga atera imbere abyigejejeho nta kwishingikiriza umukunzi we, abasha kandi kwigenga nta gendere buri gihe ku bitekerezo by’uwo bakundana.
Hari nubwo biguha umwanya wo gukora ibyo ukunda utari kubonera umwanya iyo muza kuba muhorana n’inshuti yawe, nko guteka n’utundi turimo tugushimisha.
5. Bituma ushyiramo imbaraga
Iyo inshuti yawe iri kure bituma urushaho gukora cyane kugira ngo nimuzanabonana uzabe ukimubereye utaramuhararutswe.
Ntabwo utakaza umwanya mupfa utuntu tw’ubusabusa, niyo muhuye buri wese aba afite ibyo kuganira no kunguranaho ibitekerezo.
6. Kuganira biba byiza
Kugira ngo urukundo rwa kure rurambe kuganira no guhanahana amakuru bigomba kwitabwaho kuko niyo nzira iba ishoboka kugira ngo mukomeze kurambana.
Usanga abantu bakundana bari kure, buri munsi baba bafite uburyo bavuganamo, bahanahanamo amakuru bakarushaho kwishimana.
7. Uhinduka umwizerwa
Uba umwizerwa iyo uri kure y’uwo mukundana, ntabwo wifata uko ubonye kuko uba uvuga uti nubwo hari abandi nshobora kuba nakundana nabo ariko abimenye yavuga ko mbitewe nuko ari kure.
Icyo gihe uritwararika kandi bituma uhinduka umwizerwa kuri we kuko niyo yabaza abandi asanga utarahindutse.
8. Iyo mwabonanye murishimana kakahava
Iyo bibaye ngombwa abakundana umwe aba kure y’undi bagahura barishimana, bakaganira ,bagaseka , nta kanya kabo gapfa ubusa.
Umwanya wose bawubyaza umusaruro bakishimira ubuzima kandi ntihabeho guhararukanwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *