Icyihishe inyuma y’ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu mu mboni z’abo mu Ngororero
Yanditswe: Wednesday 25, Feb 2026
Ingimbi n’abangavu biga ku ishuri rya GS Muhororo riherereye mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero bavuga ko mu biri gutera ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu harimo filimi z’urukozasoni, kutanyurwa, n’amakimbirane yo mu miryango atuma ababyeyi babura umwanya wo guha impanuro abana babo.
Babitangaje ku wa 24 Gashyantare 2026, nyuma y’ubukanguramba ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana no kurwanya inda ziterwa abangavu bagejejweho na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu.
Ubushakashasti bwa karindwi ku ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda, DHS 7, bw’umwaka wa 2025, bwagaragaje ko abangavu baterwa inda biyongereye bakagera kuri 8% bavuye kuri 5% mu 2020.
Iyi komisiyo ibinyujije mu nshingano yayo yo kwigisha no guteza imbere uburenganzira bwa muntu yateguye ubukangurambaga bwo kuzenguruka mu bigo by’amashuri mu turere dutandukanye iganiriza abanyeshuri ku ngingo zirimo no kwirinda inda ziterwa abangavu.
Mushimiyimana Rose wiga kuri GS Muhororo yavuze ko mu byatumye inda ziterwa abangavu ziyongera harimo kuba hakiri abangavu badasobanukiwe ubuzima bw’imyorokere no kuba hari abahabwa amakuru atariyo.
Ati “Turasaba ko ababyeyi bareka isoni bakajya batuganiriza ku mikorere y’ubuzima bw’imyorokere”.
Mfurayabombi Dieu Merci yavuze ko icyongereye inda ziterwa abangavu mu myaka 7 ishize ari imikoreshereze itanoze y’ikoranabuhanga aho hari ababyeyi barekurira abana babo telefoni, abana bakabacunga ku jisho bakareba filimi z’urukozani.
Ati “Umwana iyo amaze kureba izo filimi agira amatsiko yo gukora ibyo yabonye muri ayo mashusho bikaba byamuviramo guterwa inda. Turasaba Leta ko ziriya filimi yazihagarika”.
Uwimana Diane yavuze ko mu bitera ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu harimo amakimbirane yo mu muryango.
Ati “Bamwe mu babyeyi ntibakibona umwanya wo kuganiriza abana babo, kubera ko na bo ubwabo babanye mu makimbirane”.
Mbituyumuremyi Felicien yavuze ko muri iki gihe hari abasore n’inkumi basigaye bahurira mu birori bizwi nka “house party” aho bakanywa ibiyobyabwenge bagakora imibonano mpuzabitsina batabiteguye.
Ati “Icyakorwa ni uko Leta yakorohereza abasore n’inkumi kubona udukingirizo igihe kwifata bibananiye bagakoresha agakingirizo”.
Niyonizeye Alice w’imyaka 18, uvuga ko azi abangavu batanu batewe inda, yashimye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu yatekereje kuganiriza ingimbi n’abangavu ku kwirinda inda ziterwa abangavu, avuga ko ubu bukangurambaga yabukuyemo intego yo kwifata kugeza ashatse umugabo.
Komiseri muri NHRC, Kawera Sylvie yabwiye aba banyeshuri ko iyo umwagavu atewe inda bimugiraho ingaruka birimo kwitakariza icyizere, kuva mu ishuri, gutangira inshingano zo kurera umwana yari agikeneye kurerwa no kuba ashobora kubikurizamo urupfu kubera ko aba ababyaye umura utarakomera.
Ati "Bagenzi banyu babivuze neza ko ikigare kiri mu bishobora gutuma haba inda ziterwa abangavu, turasaba kwirinda ibigare by’inshuti mbi, no kwifata, mukamenya kuvuga oya kubashaka kubashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi".
Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, bwagaragaje ko abakobwa baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure ari 57,1% bazitewe n’abo basanzwe ari inshuti, 7% bakaziterwa n’abaturanyi babo mu gihe 2% bazitewe n’abo bafitanye isano.
Abanyeshuri bo mu Karere ka Ngororero bagaragaje ku byatumye umubare w’abangavu baterwa inda wiyongera harimo filimi z’urukozasoni

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *