skol
Kigali
Fortebet

Ifoto ya Israel Mbonyi akiri muto yavuzweho na benshi mu gutera urwenya(AMAFOTO)

Ubuzima   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 20 May 2022

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza wamenyekanye nka Israel Mbonyi ku munsi yizihiza isabukuru y’amavuko ifoto ye yo mu bwana yongeye kuvugwaho na benshi mu batera urwenya bamwise umunyonzi mu kumwifuriza isabukuru nziza.


Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Gicurasi 2022 Israel Mbonyi arizihiza umunsi w’isabukuru ye y’Amavuko ashima Imana aho igejeje ikora k’ubuzima bwe.

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yamenyesheje abakunzi be ko kuwa 20 Gicurasi aribwo yabonye izuba yifashishije ifote ye yo mu bwana ari ku igare.

Mu butumwa buvanze no gusetsa Israel Mbonyi yagize ati"Barambwiye ngo uyu munsi 20/05 nibwo navutse".

Ibi byatumye abakunzi be bamwifuriza umunsi mwiza w’amavuko bamwifuriza ibyiza byinshi bituruka ku Imana ndetse banamwereka ko ari umugisha muri rubanda kubw’imirimo akora cyane iy’ivugabutumwa irokora benshi.

Mu bamwifurije isabukuru nziza harimo ibyamamare bitandukanye birimo Aline Gahongayire bahuje umuhamagoro mu bihangano byabo, Dada Kabendera wamamaye mu mwuga w’itangazamakuru nka TK( Tijara), Umunyarwenya Clapton Kibonge wifashishije iyo foto ya Mbonyi yo mubwana maze agira ati’ isabukuru nziza Umunyonzi".

Israel Mbonyi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zasannye imitima ya benshi zirimo’Nzibyonibwira,kumarembo,Ibihe, Urwo Rutare aherutse gushyira hanze n’izindi nyinshi.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rurangiranwa muri Basketball yakatiwe gufungwa imyaka 9 azira gufatanwa...

Urukiko rwo mu Burusiya, kuri uyu wa kane rwaciriye umunyamerikakazi...
5 August 2022 0

Leta y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangwa urukingo rwa 4 rwa...

U Rwanda rwatangaje ko guhera tariki 8 Kanama 2022, gahunda yo gutanga dose...
5 August 2022 0

Huye: Umugabo aremera ko yakubise umugore we isuka mu mutwe amuziza ko...

Umugabo wo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, akurikiranyweho icyaha...
3 August 2022 0

Umwana w’imyaka 17 arakekwaho kwica mubyara we w’imyaka 31 bapfa gucomeka...

Mu Gihugu cya Kenya mu Ntara ya Nandi haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 17...
12 July 2022 0

Niba ufite iyi myitwarire, menya ko ufite ubu bwoko bw’amaraso

Mu bihugu byinshi bitandukanye nk’ubuyapani ubwoko bw’amaraso ni kimwe mu...
1 July 2022 0

Urubyiruko rwiganjemo abahanzi kubufatanye na Gashumba Foundation basuye...

Urubyiruko rugera kuri 50 rwaturutse mu karere ka Rwamagana ruyobowe...
21 June 2022 0