
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abantu 58.688 batanze amaraso 84,383 mu mwaka wa 2024, aho urubyiruko rwagize ubwiganze bwa 65.3 % mu bayatanze cyane.
Iyo mibare itangajwe mu gihe u Rwanda rwitegura kwifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamaganga wahariwe gutanga amaraso uzaba ku wa 14 Kamena 2025.
RBC igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25 rungana n’abantu 8,322 bihariye 65.3 % by’amaraso yose yakusanyijwe.
Raporo ya 2024 y’Ishami rishinzwe gutanga amaraso muri RBC (NCBT/ National Center for Blood Transfusion) igaragaza ko ayo maraso yakusanyijwe ku masite 606 atandukanye harimo ayo ku bigo by’amashuri, ahasanzwe hatangirwa amaraso, mu bindi bice by’ibyaro n’ahandi hatandukanye.
Mu maraso yakusanyijwe uko ari 84,383, abagabo bayatanzemo 59,394 ni ukuvuga 70.39% mu gihe abagore batanze 24,989 angana na 29.61%.
Zimwe mu mpamvu zigaragazwa zituma abagore badatanga cyane amaraso harimo izijyanye no gutwita, imihango, konsa n’izindi zitandukanye zibazitira.
Abatanze amaraso bari hagati y’imyaka 18-25 bangana na 46,1%, abafite imyaka 26–35 ni 19,2%, abari hagati ya 36-45 21,6%, naho kuva kuri 46-60 ni 12,8% mu gihe abafite 61 kuzamura ari 0.2%.
Isesengura ry’ibitaro ku kunyurwa n’amaraso yatanzwe,(Hospital Satisfaction) mu 2024 muri rusange ryagaragaje ko kunyurwa biri ku kigero cya 99.72% , aho mu maraso akenewe atandukanyijwe,( blood components units) hari hakenewe 127,198 ariko habonetse 126,837 mu yatunganyijwe yose yatanzwe.
RBC isaba abantu bose cyane cyane urubyiruko gutanga amaraso ku bushake mu rwego rwo kurokora ubuzima bw’abayakeneye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *