skol

Imbwa mu nyamaswa zugarijwe n’agahinda gakabije kurusha izindi: Uko wakarinda iyawe

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026

featured-image

Ubushakashatsi butandukanye, nk’ubwasohotse mu kinyamakuru cya Science Direct mu wa 2020, bwakozwe na Naomi Harvey, Alexandra Moesta n’abandi, bwagaragaje ko inyamaswa zitandukanye nk’imbeba, ifarashi, imbwa, n’inkende, zishobora kurwara agahinda gakabije gashobora no kuzihitana.

Muri ubu bushashakashatsi bwibanze ku mbwa, basanze 75% by’imbwa zigaragaza ibimenyetso by’agahinda gakabije.

Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko imbwa yawe irwaye agahinda gakabije ari ukunanirwa kurya, kudashaka gukina, kubura ibitotsi, gushaka ko mugumana cyangwa se ikakwitaza mu buryo budasanzwe, kugira amahane no kwangiza ibintu.

Bimwe mu bintu bishobora gutuma imbwa irwara agahinda gakabije hahubiyemo kuba yabura nyirayo, kubura izindi mbwa ngo ziyibere inshuti, kubuzwa gukina ngo cyangwa igafungirwa mu rugo, kuba irwaye indwara iyibabaza cyane, kuyikubita no kuyihoza ku nkeke, n’ibindi.

Na none imbwa zibana n’abantu barwaye agahinda gakabije ziba zifite ibyago byinshi byo kukarwara na zo.

Ibi bivuze ko abantu baba bagomba kwita ku ko bafata imbwa zabo kuko ari inyamaswa zigira amarangamutima menshi.

Kugira ngo imbwa yawe itarwara agahinda gakabije, uba ugomba gukina na yo, ukayitembereza, ukayirekura ikajya mu gakungu n’izindi mbwa aho kuyihoza ku kiziriko, kandi ukirinda kuyikubita no kuyibwira amagambo asesereza.

Mu Isi habarurwa imbwa zigera kuri miliyari. Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Buhinde, Brésil n’u Burusiya ni byo bihugu bya mbere bizwiho kugira umubare munini w’izi nyamaswa.

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’Abanyarwanda bugaragaza ko ingo zisanzwe zitunze imbwa zibarirwa mu bihumbi 66.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa