skol
fortebet

Ingaruka ndetse n’indwara bishobora guterwa no guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina igihe kinini

Yanditswe: Monday 16, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu amara igihe kirekire adakora imibonano mpuzabitsina nko gutandukana, ingendo z’akazi za kure, kwiga, ndetse ni bindi.

Sponsored Ad

Nyamara kandi na none hari ubwo ushobora kumara igihe kinini warahagaritse gukora imibonano ku bushake, ibi bikaba bigira ingaruka zitari nziza ku buzima nubwo benshi batabitekerezaho cyangwa se batari babizi.

Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu bigirira umubiri akamaro mu gihe ikozwe neza kandi igakorwa n’abayemerewe (imyaka, irangamimerere, …). Uretse kuba ituma abantu bororoka inafite ibindi byiza byinshi ituzanira.

Hano tugiye kuvuga ku bantu bigeze kuyikoraho nyuma bakabireka, ntabwo ari ku bantu batarayikoraho na rimwe.

Ibi ni bimwe mu bishobora kukubaho mu gihe wahagaritse gukora imibonano

1. Uhora uhangayitse muri wowe udatuje

Imibonano ituma abantu barushaho gutuza. Ubushakashatsi bugaragaza ko kudakora imibonano bituma umuntu atabasha kuvugira mu ruhame neza ugereranyije n’uba yaraye abikoze cyangwa se byibuze yarabikoze muri icyo cyumweru.

Ibi biterwa nuko mu gihe cy’imibonano ubwonko burekura imisemburo ya endorphin na oxytocin ituma umubiri utuza, ukagira akanyamuneza.

2.Ku bagabo byongera ibyago bya kanseri ya porositate

Iyo uretse gukora imibonano uba uri kwiyongerera ibyago byo kurwara kanseri ya porositate. Impamvu ni uko iyo usohoye porositate iruhuka ibyari biyirimo dore ko amasohoro aba agizwe n’amatembabuzi amwe muri yo ava muri porositate.

3.Ubudahangarwa buragabanyuka

Ubusanzwe gukora imibonano byibuze rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru bizamura ku rugero rwa 30% igipimo cya immunoglobulin A, ikaba izwiho kurinda umubiri indwara ziterwa na virusi nk’ibicurane.

Rero iyo udakora imibonano uba ufite ibyago byinshi byo kurwara ibicurane n’inkorora.

4.Byongera ibyago byo kutagira ubushake

Abagabo bamaze igihe badakora imibonano baba bafite ibyago byikubye kabiri byo kugira ikibazo cyo kutagira ubushake ugereranyije n’ababikora byibuze rimwe mu cyumweru.

Biterwa nuko igitsina cy’umugabo gikozwe n’imikaya, kuyikoresha kenshi bituma irushaho kugira ingufu no gukomera.

5.Byongera ibyago byo kurwara indwara zituruka kuri stress

Stress ubwayo ni ikibazo, kandi noneho inaba isoko y’indwara zinyuranye cyane cyane ku gitsinagore.

Muri zo twavuga umutwe udakira, ibibyimba mu mabere, endometriosis, imisemburo itaringaniye, n’izindi zinyuranye.

Mu masohoro dusangamo melatonin, serotonin na oxytocin iyi yose ikaba imisemburo itera umugore akanyamuneza.

Gusa imibonano ivugwa ni imibonano idakingiye ni ukuvuga hagati y’abashakanye. Rero gerageza urebe ko wakirinda ibi byose ukora byibuze imibonano rimwe mu cyumweru, kuzamura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa