skol

Kanseri y’inkondo y’umura ishobora gupimirwa ku mihango- Ubushakashatsi

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko amaraso yo mu mihango y’umugore ashobora kwifashishwa mu gupima kanseri y’inkondo y’umura ikunze kwibasira abagore.

Ni ubushakashatsi bwashyizwe ku rubuga rwa the BMJ bwakoze n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu Bushinwa, aho babukoreye ku bagore barenga 3.000 bari hagati y’imyaka 20 na 54.

Aba bagore bahabwaga impapuro z’isuku (pad) bakazikoresha mu gihe cy’imihango ubundi zikajya gupimwa aho muri iyo mihango hashakishwagamo virusi izwi nka ‘Human Papillomavirus: HPV’ ari nayo itera kanseri y’inkondo y’umura.

Gupima inkondo y’umura ubusanzwe bikorwa hakoreshejwe akantu kajya kumera nka ‘Coton-tige’ kabugenewe gashyirwa mu myanya myibarukiro y’umugore, ururenda ruza kuri ako kantu akaba arirwo rujya gupimwa niba rufitemo virusi ya HPV.

Ni uburyo busa n’ububangamye kuko abagore benshi birangira badasubiye kwisuzumisha bavuga ko ubu buryo bubabaza ndetse bubangama cyane.

Ubu bushakashatsi bwari bugamije gukemura icyo kibazo bugaragaza ko imihango itanga ibisubizo bijya gusa neza n’ibyo uburyo busanzwe bukoresha.

Ni ubushakashatsi bwakiriwe neza n’abaganga bavuga ko nibura hagiye kuboneka ubundi buryo bworohereza abagore nk’uko byatangajwe na Athena Lamnisos ukora mu kigo gikora ubushakashatsi ndetse kigafasha abafite kanseri zifata mu myanya myibarukiro y’abagore, The Eve Appeal.

Ati “Gupima kanseri y’inkondo y’umura bishobora gukomerera abagore bamwe kubera impamvu zitandukanye, nk’igihe byaba bitarabagendekeye neza ubwa mbere, niba ageze mu bihe byo gucura, niba bafite ubumuga, imico se cyangwa barigize gukorerwa ihohoterwa.”

Ubu bushakashatsi butanga icyizere ku buryo iyi kanseri yajya ipimwamo gusa abahanga bagaragaza ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ku buryo ubu buryo bushya bukorwamo kuko buheza abantu bageze mu gihe cyo gucura (menopause) kuko bo baba batakijya mu mihango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa