skol

Karongi: Abantu 17 bakorewe ‘Plastic surgery’

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2026

featured-image

Abantu 17 baherewe mu Bitaro bikuru bya Kibuye mu Karere ka Karongi, serivisi yo kubagwa hagamijwe gukosora inenge cyangwa ubusembwa buri ku mubiri ibizwi nka ‘plastic surgery’.

Iyi serivisi ubusanzwe ntaho iboneka mu bitaro byo mu ntara, ibituma abayikeneye bajya mu mujyi wa Kigali, ahari inzobere nke zitanga iyi serivisi.

Ni serivisi bahawe n’itsinda ry’inzobere mu kubaga zaturutse mu gihugu cy’u Budage. Izo nzobere zasuzumye abantu 40, zibaga 25 barimo 17 bahawe serivisi yo kubagwa hagamijwe gukosora inenge n’ubusembwa bafite ku mubiri.

Ni igikorwa cyatangiye tariki 8 Werurwe aho byari biteganyijwe ko kizageza tariki 17 Werurwe 2026, gusa umwe muri izi nzobere yapfushije umwana bituma igikorwa gisozwa tariki 13 Werurwe.

Abahawe serivisi yo kubagwa hagamijwe guhindura imiterere y’umubiri harimo abari bafite inkovu zabyimbye.

Sibomana Augustin wari ufite inkovu yo mu gatuza yari yarabyimbye ni umwe mu bahawe serivisi yo kubagwa bihindura imiterere y’umubiri.

Ati “Nari naragiye i Kanombe mbasaba ko bambaga barambwira ngo ntabwo byakunda kumbaga kuko ishobora kuzongera ikabyimba. Ndashimira Minisiteri y’Ubuzima yadutekerejeho ikatwoherereza izi nzobere, nyuma yo kubagwa ndumva ndi korohererwa mfite icyizere ko bizakomeza kugenda neza".

Benimana Joyeuse wari umaranye imyaka itanu ikibazo cy’inda ibyimbye, yaturitse amara agaragara inyuma, yashimiye izi nzobere avuga ko yari yarabuze amafaranga yo kujya kwivuza.

Ati “Byanejeje cyane kuko ntabwo nari kuzabona amafaranga yo kujya kwibagisha i Kigali.”

Dr. Laura Thomara wayoboye itsinda ry’izi nzobere yavuze ko mu bo babaze harimo abari bafite inkovu zikomoka ku bushye.

Ati “Tweretse bagenzi bacu bakorera muri ibi bitaro uko bazajya babaga bene abo barwayi.”

Ntavuka Osée washinze umuryango Rwanda Legacy of Hope, umaze imyaka 14 ujyana mu Rwanda inzobere z’abanyamahanga zigatanga serivisi yo kubaga, avuga ko iyi serivisi imaze kugera ku barwayi barenga 8.500.

Ati “Iyo tuje twizanira ibikoresho byacu. Hano ku Bitaro bya Kibuye twazanye ibikoresho bya miliyoni 45 Frw, kandi niturangiza tuzabisigira ibitaro.”

Umuyobozi w’Ishami ritanga serivisi yo kubaga mu Bitaro Bikuru bya Kibuye, Muhirwa Jean Claude, yashimiye ubumenyi bungukiye kuri izi nzobere, avuga ko ibikoresho bahawe bitandukanye n’ibyo basanzwe bakoresha.

Ati “Ibi bikoresho biriyongera ku byo dusanzwe dufite hano mu Bitaro Bikuru bya Kibuye, bizatworohereza mu gutanga serivisi.”

Ibitaro Bikuru bya Kibuye mu myaka 10 ishize byagize ubwiyongere bw’abaganga b’inzobere bagera kuri 30, utabariyemo abaza kuhakorera serivisi mu gihe gito bakongera bakagenda.

Abantu 17 baherewe i Karongi ubuvuzi bwa ‘plastic surgery’

Ntavuka Osée avuga ko binyuze mu Muryango Legacy of Hope hamaze kuvurwa abarenga 8.500

Inzobere mu kubaga zaturutse mu Budage zavuriye i Karongi abari bafite uburwayi bwananiranye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa