skol
fortebet

Kayonza:Umwana w’imyaka 8 yaturikanwe na Gas apfana na nyina

Yanditswe: Tuesday 24, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, umugore yapfiriye mu mpanuka ya Gas yabaturikanye we n’umwana we, nk’uko ubuyobozi bubivuga.
uwatanze amakuru yavuze ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Mutarama, 2023 mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Nyagatovu, mu Mudugudu w’Irebero, uretse abapfuye n’ibyo bari bafite mu nzu byose byahiriyemo.
byamenyekanye kandi ko uwo mugore yitwa Francoise uri mu kigero cy’imyaka 32 akaba yari Umwarimukazi ku mashuri y’i Mukarange, naho umwana we afite imyaka 8. (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, umugore yapfiriye mu mpanuka ya Gas yabaturikanye we n’umwana we, nk’uko ubuyobozi bubivuga.

uwatanze amakuru yavuze ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Mutarama, 2023 mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Nyagatovu, mu Mudugudu w’Irebero, uretse abapfuye n’ibyo bari bafite mu nzu byose byahiriyemo.

byamenyekanye kandi ko uwo mugore yitwa Francoise uri mu kigero cy’imyaka 32 akaba yari Umwarimukazi ku mashuri y’i Mukarange, naho umwana we afite imyaka 8.

MUNGANYINKA Hope, Umuyobozi w’ Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yabwiye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru ahagana saa mbili z’ijoro.

Ati “Ni impanuka, Gas yaturitse iturikana umwana na nyina, umugabo ntabwo yari mu rugo, hariyo umugore n’abana babiri, umwana umwe n’umugore basohotse, umugore asubira mu nzu gukuramo umwana muto wari urimo nibwo inkongi yabashe bapfiramo.”

Yavuze ko iyo Gas bari bakiva kuyigura, kandi bayitwaye ku igare, bahita bayikoresha “bagakeka ko yari yapfundutse bayicanye ihita iteza inkongi.

Ati “Turabihanganisha kuri iyo mpanuka yabaye, tunabasaba kwitwararika….twagerageza kongera kwibutsa amabwiriza yo kuyikoresha no kubyitondamo.”

Nyuma y’impanuka imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Gahini. Umwe mu batuye i Kayonza yatangaje ko biteganyijwe ko bariya bantu bazashyingurwa kuri uyu wa Kabiri mu irimbi ry’ahitwa Rwamuhama.

Ibitekerezo

  • Nukwitondera turiya tuntu tw’umukara (bamwe bita udupira) tuba turi hejuru mumunwa w’icupa rya Gas. Hari igihe icupa baguhaye riba ritagafite cg ako baguhayemo kakaba kadakorana neza na valve y’umupira wawe so biba byiza icupa warusanganywe iyo bagakuyemo bakagashyira kuryo bazanye

    Imana ibakire mubayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa