skol
fortebet

LISA MARIE PRESLEY wahoze ari umugore wa Michael Jackson yitabye Imana

Yanditswe: Friday 13, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

LISA MARIE PRESLEY wigeze kubaho umugore wa Michael Jackson mu mwaka
1994 , yitabye Imana ku myaka 54 azize indwara y’umutima.

Sponsored Ad

Tmz dukesha iy’inkuru ivuga ko uyu mugore yafashwe n’umutima ari mu rugo rwe
kuwa 4 mu gitondo ,arikumwe n’umukozi we ndetse n’uwahoze ari umugabo we
Danny Keough wabanje no kumukorera ubutabazi bw’ibanze akamuha umwuka
ariko bigakomeza kwanga akaza kwitaba Imana akigera mu bitaro.

Uyu mugore usanzwe akora umuziki, yamenyekanye ubwo yakoraga album yise ‘To whom it may concern’ yashyize hanze mu 2003, inashyirwa ku rukuta rwa Billboard ku mwanya wa gatanu, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023.

Lisa Marie Presley wavutse ku babyeyi b’ibihangange muri muzika no gukina filime Elvis Presley na Priscilla Presley, yavuzwe cyane mu rukundo mu 1994 ubwo yasezeranaga na Michael Jackson.

Aba baje gutandukana mu 1996 nyuma y’imyaka ibiri basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo.

Nyuma yo gutandukana na Michael Jackson, Lisa Marie Presley yashatse abandi bagabo babiri, byatumye mu buzima bwe ashaka abagabo bane.

Usibye Danny Keough bashakanye mu 1988 kugeza mu 1994, na Michael Jackson bamaranye imyaka ibiri, na Nicolas Cage bamaranye na we ibiri undi mugabo barambanye ni Michael Lockwood bashakanye mu 2006 kugeza mu 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa