skol
fortebet

Menya ibintu 7 umugabo ugukunda by’ukuri adashobora kugukorera

Yanditswe: Wednesday 20, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu rukundo habamo ibintu byinshi rimwe na riwe hakaho no kwibeshya ko waba ukunzwe kandi bidahari ariko hari bimwe mu bimenyetso cyangwa ibikorwa umugabo ashobora kugukorera bikaguhamiriza urwo agukunda niba koko ari urw’ukuri cyangwa akubeshya.

Sponsored Ad

Hari amakosa meshi abantu bakunze gukora ariko hari amwe adashobora gucika umugabo wawe ngo ayagukorero niba koko agukunda by’ukuri.

1.Ku kwima umwanya

Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntashobora kukuburira umwanya igihe cyose ntabwo azakugira amahitamo yanyuma ahubwo aguha umwanya mu byo akora byose, akakwereka ko aguhozaho kumutima.

2. Kuvuga amagambo agusebya

Umugabo cyangwa umusore ugukunda akurwanira ishyaka ntashobora kubwira abantu ibintu bigusebya ahubwo agenda akuvugana neza. Ibi biterwa n’uko aba akwibonamo bigatuma igisebo cyawe akigira icye.

3. Kwirengagiza ibikubabaje

Umusose cyangwa umugabo ugukunda by’ukuri uzamubwira n’uko akora uko ashoboye akakuba hafi mu bibazo bikugoye kandi mwaba mwagiranye ikibazo akaguha umwanya mugashakira umuti hamwe aho kukireka kidakemutse kandi aziko kikubangamiye.

4. Kuguca intege

Umugabo cyangwa umusore ugukunda nta buryarya aragushyigikira mu nzozi zawe akakwereka ko uzazigeraho igihe zishoboka ntabwo aguca intege. Yitwara igihe cyose nk’umujyanama wawe niyo utamugisha inama we aribwiriza ukajya wumva akugira inama zatuma ubuzima bwawe buba bwiza cyane by’umwihariko ubuzima bwawe bw’ahazaza.

5. Kuguhanganisha abandi bakobwa

Umugabo cyangwa umusore ugukunda by’ukuri ntabwo azigera agushyira hagati y’abandi bakobwa cyangwa abagore ngo mu muhanganire ahubwo abo bose ahita abashyira ku ruhande akakwereka ko ubarenze kandi ko yamaze kuguhitamo.

6. Nta gutanya n’umuryango wawe

Umukunzi wawe naba agukunda by’ukuri ntabwo azatuma umubano wawe n’ababyeyi bawe uzamo agatotsi kubera we ahubwo akora uko ashoboye ugakomeza kubana neza n’umuryango wawe kuko aba azi ko uwo muryango wawe ari nk’umuryango we.

7. Gusohokana n’abandi bakobwa afite intego yo kubatereta

Umugabo cyangwa umusore ufite umugore cyangwa umukobwa akunda by’ukuri ntabwo ashobora gusohokana n’undi mugore cyangwa umukobwa bitari muri gahunda z’akazi. Umukunzi wawe nasohokana n’undi mukobwa cyangwa umugore ukabibona ko icyo yari agamije ari ugutereta azaba atagukunda by’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa