skol
fortebet

Menya igitera kubura amaraso mu mubiri n’uburyo wahangana nabyo

Yanditswe: Wednesday 28, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kubura amaraso ni ikibazo gihangayikisha buri wese bikaba bibi cyane iyo bifashe umwana cyangwa umugore utwite kuko n’ubusanzwe ubuzima bwabo buba bukeneye kubungabungwa bikomeye.

Sponsored Ad

dore bimwe mu bitera kugira amaraso make

Gutakaza amaraso
Gutakaza amaraso tuvuga ni igihe wari usanzwe uyafite nyuma akaza kugabanuka. Ibi birimo ibice 2; mu gice cya mbere hazamo iby’ako kanya cyangwa ibidahoraho nko gukora impanuka ukava cyane, kubagwa ugatakaza amaraso no kubyara.
Mu gice cya kabiri twabyita ibya karande aho biterwa n’ibisebe mu gifu, na kanseri kimwe n’abajya mu mihango bakava cyane.

Gukorwa kw’insoro zitukura zidahagije
Ibi ni cya gihe umubiri wawe utabasha kugeza ku bipimo byemewe mu nsoro zitukura, bityo ukagira ikibazo. Ibi ahanini biterwa no kurya ifunguro ridakungahaye ku butare kuko nibwo soko ya mbere yo kugira insoro zitukura zihagije. Ibi bireba cyane abahagarika kurya inyama ntibamenye ibyo bagomba kuzisimbuza. Ikindi kibitera ni kanseri y’amaraso, leukemia, ikaba ituma umubiri wawe ukora insoro zera nyinshi bityo gukora insoro zitukura bikagabanuka.

Kwangirika kw’insoro zitukura
Ubusanzwe izi nsoro zigira uburambe bw’iminsi 120 mu maraso atembera mu mubiri. Ariko zishobora kwangirika cyangwa zigapfa iyi minsi itageze. Ibi ahanini biterwa nuko hari igihe mu kwibeshya, abasirikare b’umubiri babona izi nsoro nk’umwanzi winjiye mu maraso bityo bakazishwanyaguza.

ibyakwereka ko ufite ikibazo cyo kubura amaraso akenshi uba ufite umunaniro uhoraho ugendana n’isereri, gusa si ibyo gusa hari n’ibindi bimenyetso birimo:

  1. Uruhu guhindura ibara, rukijima
  2. Umutima guteragura cyane
  3. Guhumeka insigane
  4. Kuribwa mu gatuza
  5. Kubabara umutwe
  6. Ikizungera

kubura amaraso biterwa nuko mu maraso harimo insoro zitukura nkeya.
Umuti wa mbere ni ukurya ifunguro ryongera izi nsoro mu maraso.
Hano umurwayi asabwa kongera ku ifunguro rye imboga mbisi, imbuto n’inyama cyane cyane iy’umwijima.

Twibutseko imboga n’imbuto bizakongerera cyane vitamini B9, n’ubutare naho inyama zikakongerera vitamini B12 n’ubutare. Ubutare, vitamini B9 na B12 ni byo biza ku isonga mu kongera insoro zitukura.
Mu bimera twavuga ibishyimbo, ibinyampeke nk’ umuceri n’ingano bigifite ka gahu, beterave, apricot, ibinyomoro, amacunga, isombe n’imboga muri rusange soya na tofu
Mu matungo harimo amagi, inyama n’ifi.

Mu gihe muganga abonye ko urembye, niho azakwandikira imiti ifasha umubiri gukora vuba insoro zitukura nyinshi.

Ndetse azanaguha imiti ivura ubundi burwayi mu gihe biboneka ko biri guturuka ku ndwara runaka.

Muri iyo miti harimo ibinini bya multivitamin, tothema, fefol, fercefol, n’indi mu mazina anyuranye.
Akenshi iba ari uruvange rwa vitamini B9,B12 n’ubutare byose hamwe cyangwa bibiri bibiri hamwe.

Ndetse rimwe na rimwe ushobora guterwa amaraso kugirango bongere igipimo cy’insoro zitukura muri wowe.
Mu gihe amagufa yawe adafite umusokoro ukora neza (kuko niwo ukorerwamo insoro zose), ushobora gusimbuzwa undi.

Gusa muri rusange, guhindura imirire ukibanda ku byongera amaraso niwo muti mwiza, udafite ingaruka, wakongerera amaraso, ukanagirira akandi kamaro umubiri wawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa