skol
fortebet

Menya ubusobanuro bw’inzozi benshi bakunze kurota ntibasobanukirwe

Yanditswe: Monday 13, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bumwe mu busobanuro bw’inzozi zikunze guhurirwaho n’abantu benshi ariko ntibamenye icyo bisobanura cyangwa icyo izo nzozi zivuze ku buzima bwabo.

Sponsored Ad

1. Kurota ukora impanuka.

Iyo urose ukora mpanuka( cyane cyane iy’imodoka) ibyo bigaragaza ko hari ikintu gishobora kubangamira cyangwa guhagarika burundu ibikorwa byawe. Singombwa rero kugira ubwoba ngo uhagarike ingendo ngaho ngo uri gutinya impanuka. Ni ngombwa ahubwo ko usuzuma imishinga yawe ukareba niba ntagishobora kuyihungabanya.

2. Kurota uri kubyara.

Kubyara mu ndoto bifite igisobanuro cyiza. Bigaragaza ko hari ikintu gishya ushaka gushyira ahagaragara. Singombwa ko byanze bikunze bigomba kubyara umwana bishobora no kuba igikorwa gishya ushaka kubona cyatunganye cyangwa ijambo rikuri ku mutima ushaka kuzabwira umuntu. N’iyo waba warose ubyara ikintu kidafite ishusho nyayo y’umuntu cyangwa warose ko utwite byose bisobanura kimwe. Akenshi kubyara bisonurako hari amasezerano yawe agiye gusohora ni kimwe no kurota inkoko ituraga imishwi.

3. Kurota uzengurutswe n’abantu benshi.

Ibi bisobanurwa hakurikije ubuzima bwa buri munsi bwa nyir’ ukurota. Niba watewe ubwoba n’ubwo bwinshi bw’abantu ugomba gutekereza ku bugwari ugira haba mu mibanire yawe n’abandi cyangwa bwo gutinya gucibwa urubanza igihe waba ufatiwe mu makosa. Nanone kandi bisobanura ko hari impano ufite ariko utajya ukoresha ngo uzibyaze umusaruro ukaba ukwiye kuzamburwa. Igihe ubashije kwihagararaho muri icyo gikundi bigaragaza ingano y’ibyishimo uterwa no kugera kucyo wari wiyemeje. Kurota uzengurutswe n’inyamaswa bigira igisobanuro bitewe n’zo nyamaswa izo arizo. Iyo ari inka uba ugiye guhura n’ibibazo byinshi, iyo ari imbeba uba ugiye guhura n’inyatsi, iyo ari inshishi n’amasazi uba ufite ibintu biri kuguhiga bishaga kukugirira nabi.

4. Kurota uvuza induru ijwi ntirigende.

Gusobanura izi nzozi bisaba kureba ubuzima bwawe mu minsi yashize akenshi umuntu akunze kurota ari mu mahina yatabaza ntihagire uwumva. Ugomba kureba niba mu minsi yashize ntaho wahuye n’ikibazo utari ufite ubushobozi bwo gukemura. Hari n’igihe biba byarabaye mu bwana ukongera kubyibuka ukuze.

5. Kurota wikubita hasi uturutse hejuru.

Ibyo bishobora gusobanura ko utinya kugira igihombo mu mishinga yawe. Niba warigeze kugira ikibazo ntihagire ukurengera izo nzozi zishobora kukugaragariza ubwoba bwo kumva ko ntawe ukwitayeho. Nanone bisobanura kugwa no kunamuka hamwe no gutsindwa n’ibigeragezo, ni kimwe no kurota ugwa mu mwobo. Kurota uva hasi ukazamuka hejuru uguruka akenshi bisobanura kwaguka mu buryo bw’umwuka no gukura kw’impano. Kurota wurira igiti cyangwa uzamuka escalier bisobanura kuzamuka mu ntera.

6.Kurota urupfu.

Ibyo biba kuri benshi. Kurota wapfuye cyangwa ugiye gupfa ntibisobanura ko ugiye gupfa, ahubwo bivuga imihindagurikire y’ibintu cyangwa iherezo ry’ikintu runaka kizatumahabaho itangira ry’ikindi. Urupfu rero rusobanura iherezo ry’igikorwa cyakorwa ko ari igihe cyo guhindura hagakorwa ibindi. Iyo urose undi muntu apfa bisobanura ko uwo muntu arimo gucika intege akaba agiye kugwa.

7. Kurota wambaye ubusa.

Kuba wambaye ubusa bisobanura ko ushobora kuba wumva utarinzwe mu mibereho yawe. Bishobora ariko na none kuba ikimenyetso cyo kwisanzura ku bantu bose ndetse no kwigirira ikizere. Birumvikana ko bishobora kugira igisobanuro cyiza cyangwa kibi kuko bishobora no kwerekanako uri biri hanze ntabanga ugira. Nanone kandi bisobanura ko nta gukiranuka ugira ko ufite ibintu byinshi bigutandukanya n’Imana.

8. Kurota warohamye.

Cyane cyane umuntu arota atyo iyo afite ibibazo bizamugora kubyikuramo. Icyo gihe rero uba ufite ubwoba bw’uko ushobora kunanirwa n’ako kazi kagutegereje. Nanone bisobanura kuzabiranywa n’ibigeragezo ukarengerwa n’isayo agahinda gasaze. Kurotera umuntu ari mu mazi yatobamye asa nabi nabyo bivuga ko hari ibyaha ari kwivurugutamo.

9. Kurota ukuka amenyo yose.

Ubundi amenyo ni ikimenyetso cy’ubuhangange n’inyota yo gushaka gutunga. Gukuka amenyo mu ndoto ni ubwoba bwo gutinya kuva ku buyobozi bw’ikintu runaka wari ukomeyemo.

10. Kurota ushyikirizwa ubutumwa.

Gushyikirizwa ubutumwa utiteguye bishobora kugushimisha ,kugutenguha cyangwa kugukomeretsa. Urugero rwa hafi ni urwo gutekereza ibisubizo by’ibizamini bishobora kandi gusobanura ko hari umuntu uhora wifuza kubona udaherutse.

11. Kurota wabonye amafaranga.

Kurota amafaranga bisobanura ko urota amafaranga aba afite ubukire mu mutima we aba ashaka kuzashyira ahagaragara. Izo nzozi kandi zigaragaza uko ateye ,ibyo akunda n’ubushake bwo kubishyira ahagaragara kugira ngo amenywe.

12. Kurota ubukwe.

Kurota ubukwe bigira ibisobanuro byinshi bitewe n’uburyo ubirosemo hamwe n’uwo ubiroteye ariko akenshi bisobanura urupfu. Iyo urose umuntu w’umugabo yakoze ubukwe yambaye ikanzu y’abageni biba ari urupfu. Iyo urose abantu basezerana bishobora gusobanura gushinga urugo cyangwa bigasobanura kubona agakiza cyangwa kongera kwivugurura mu gakiza bagasubira uko bahamagawe cyangwa se uko basezeranye n’Imana.

13. Kurota uri ku igare.

Kurota uri ku igare bishobora gusobanura urupfu kurota uri mu modoka cyangwa kuri moto bigasobanura kwihuta mu iterambere cyangwa se bigasobanura urugendo rw’ivugabutumwa byose biterwa n’ibyabanje ndetse n’ibyakuriye muri izo nzozi.

14. Kurota urya.

Kurota urya bigira ibisobanuro byinshi bitewe n’ibyo warose urya. Iyo warose urya ibintu bikomeye nk’imyumbati n’amateke cyangwa bishariye nk’umuravumba uba ugiye guhura n’ibibazo bikakaye iyo warose urya cyangwa unywa ibintu biryoheye uba ugiye guhura n’ibintu byiza.

Ibitekerezo

  • Thinks those dreams

    Kurota ubonye ibituzi byinshi kd bimwe bikirimo kuzamuka ibindi byazamutse kd aribyinshi, muzansobanurire nabirose

    Mudusobanurire kurota ubona ibituzi byinshi mwe bikirimo kuzamuka ibindi byazamutse mudufashe mudusobanurure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa