skol

Mu gihe gito tuzabona abaganga benshi kandi bari hose mu gihugu- Minisante

Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026

featured-image

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko gahunda yo kongera umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi izwi nka kane gukuba kane (4by4) iri gutanga umusaruro ndetse ko mu gihe gito kiri imbere, igihugu kizaba kibona abaganga benshi kandi bari hose mu gihugu.

Byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, ubwo abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bagaragazaga ko bashima serivisi bahabwa n’ibigo by’ubuvuzi nk’ibitaro n’ibigo nderabuzima ariko bakaba bagihura n’imbogamizi zishingiye ku kubura abakozi muri byo.

Yagize ati “Ntabwo turagera ku mubare w’abaganga twifuza ariko mu gihugu hashize imyaka ibiri twaratangije gahunda yihariye yo gukuba kane abiga ibijyanye n’ubuvuzi. Iyo gahunda ikaba iri kugenda neza kandi tukaba twiteze ko mu gihe gito cyane tuzaba dutangiye kubona abaganga benshi kandi bari hose mu gihugu.”

Yakomeje ati “Yaba abaganga b’inzobere, abaforomo, abaganga n’ababyaza. Ni igikorwa kiri kugenda neza, tukaba twiteze ko kizafasha ko serivisi zibonerwa hafi ku baturage batarinze gufata ingendo ndende bajya mu bitaro bikuru byaba CHUK cyangwa ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.”

Mu 2023 ni bwo u Rwanda rwatangije gahunda yo gukuba kane umubare w’abakora kwa muganga izwi kandi iri kugenda itanga umusaruro.

Umwaka wa 2025 wasize iyi ntego igezweho ku kigero cya 43% mu gihe cy’imyaka ibiri gusa yari imaze ishyirwa mu bikorwa, aho mu bimaze gukorwa harimo kongera umubare w’abiga iby’ubuvuzi umaze kwikuba inshuro 3,7.

U Rwanda rwatangije gahunda yo gukuba kane abakora muri urwo rwego mu rwego rwo kongera umubare wabo kuko wasangaga umuganga umwe abarirwa abantu 1.000, mu gihe intego ari abaganga bane ku baturage 1.000.

Gahunda yo kongera abakora mu rwego rw’ubuvuzi, iteganya kongeramo abantu 32.973 bitarenze 2028.

Biteganyijwe ko iyo gahunda izakoresha arenga miliyoni 395,2 z’Amadolari (agera kuri miliyari 508,1 Frw) mu kugera kuri gahunda yo kongera abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa