skol
fortebet

Mu ijoro rya mbere ry’ubukwe umugabo yatunguwe nibyo yaboneye ku mugore we

Yanditswe: Thursday 02, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo yateye induru agisha inama ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore we yaramubwiye ko ari isugi maze akaza gutungurwa nuko atavuye amaraso, nyamara ngo barahuriye mu rusengero, akaba ari kwibaza niba umugore we yaramubeshye.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo yagize ati: “Mu ijoro ry’ubukwe, umugore wanjye ntiyavuye amaraso, habe n’igitonyanga na kimwe cy’amaraso, kandi yambwiye ko ari isugi kuva cyera”.

Uyu mugabo akomeza ikibazo cye mu butumwa bwakurikiyeho, agira ati: “Umugoroba mwiza, sinzi niba ibi ari ibintu bikomeye, nkunda umugore wanjye ariko kuva mu byumweru bishize twagerageje gushaka amaraso ntitwayabona”.

“Byansabye no kugura amashuka y’umweru kugirango nibonere amaraso ariko twakoze imibonano inshuro zigera kuri esheshatu nta maraso avuye”.

“Naterese umugore wanjye mu mezi atandatu mbere yuko dukora ubukwe, twahuriye mu rusengero kandi idini ntiritwemerera gukora imibonano mpuzabitsina tutarashyingirwa. Ibyo narabyubashye”.

“Umugore wanjye ni mwiza, anyitaho kandi afite akazi keza, buri kimwe nshaka tugihurijeho, tunafana ikipe imwe, mbese ni inshuti yanjye”.

“Gusa ndizera ko yambeshye kubyerekeranye no kuba ari isugi, kandi mvugishije ukuri wenda si ibintu bikomeye cyane ariko se birashoboka ko umukobwa w’isugi atava amaraso?”

“Nabajije umuganga wanjye, inshuti zanjye z’abakobwa benshi bose bavuye amaraso ubwo bavaga mu busugi. None kubera iki umugore wanjye nishakiye ariwe utaravuye amaraso? Ese ni iki kindi ari kumbeshya?”

Ibitekerezo

  • Iki kigoryi cy’umugabo kiri gushaka umugore cyangwa kirashaka amaraso??? Ubu wasanga kitaranamenya aho barongora kikaba kiri kuvuza induru gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa