Mu Rwanda hatangiye kubakwa laboratwari ipima indwara zikomoka ku nyamaswa
Yanditswe: Wednesday 19, Nov 2025
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ari kumwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Bagabe Cyubahiro, bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Laboratwari y’icyitegererezo yo gupima indwara zikomoka ku nyamaswa mu Rwanda.
Ni laboratwari y’icyitegererezo izuzura, itwaye miliyoni $24.9, yitezweho gufasha mu guhangana n’indwara zikomoka ku nyamaswa zigira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Igikorwa cyo kuyubaka cyatangirijwe ku mugaragaro mu Rubirizi, ahasanzwe hakorera RAB, kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Ugushyingo 2025.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko iyi laboratwari yo ku rwego mpuzamahanga izafasha u Rwanda gukaza ubwirinzi.
Yasobanuye ko izaba ifite umwihariko wo gupima inyamaswa zibana n’abantu n’iziba mu mashyamba, ikazapima n’ibijyanye n’ubuhinzi n’aho abantu batuye, byose ikabihuza n’ubuzima bw’abantu.
Ati: “Inyamaswa zishobora kwanduza abantu ibyorezo nk’ibi twabonye, kandi abantu nabo bashobora kwanduza inyamaswa bahura nazo; by’umwihariko aho turi, hari ibintu byinshi bishobora gutera indwara.”
Dr. Nsanzimana yavuze ko iyo laboratwari izaba iri ku rwego rwa gatatu, ruzwi nka ‘Biosecurity Level’, ikagira ubushobozi bwo gupima ibihungabanya ubuzima bw’abantu n’inyamaswa.
Yagize ati: “Ntayo twagiraga mu Rwanda kuri urwo rwego; iyari ihari yari ku rwego rwa Kabiri, nto ya kera inafite ubushobozi buto.”
Yakomeje agira ati: “Hari ibipimo bitakorerwaga hano mu gihugu bikoherezwa hanze, yaba ibivuye mu matungo, inyamaswa cyane cyane ahasurwa n’abantu, ugasanga kuzabona ibyo bisubizo byapimiwe hanze y’igihugu biratinda kandi birahenda.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Cyubahiro Mark Bagabe, yavuze ko laboratwari yari ihari, yubatswe mu 1983, itari yujuje ibisabwa kugira ngo ishobore gupima ibishobora guhungabanya ubuzima bw’abantu, inyamaswa n’ibidukikije.
Ati: “Kuyishyira ku rwego rwa 3 bisaba ko yemezwa ikagira icyangombwa cy’ubuziranenge ku buryo hari n’indwara ushobora gukoreraho isuzuma kubera ko ufite abantu babishoboye, ufite ibikoresho n’inyubako ubwayo.”
Dr. Cyubahiro yavuze ko iyo laboratwari izaba ishobora kubona ibipimo nyabyo, byizewe, kuko izaba ifite abakozi bazi ibyo bakora kandi bubakiwe ubushobozi.
Yagize ati: “Izaba ari urwego rukorerwa isuzuma harebwa ko ibyo bakora n’ ibisubizo batanga byizerwa.”
Iyi laboratwari izanafasha mu kongera ubushakashatsi bwakorwaga, kuko bizafasha abanyeshuri kwiga neza, ndetse ikazatuma u Rwanda rujya mu cyiciro cy’abafite ubushobozi bwo gukorana n’abandi bo hanze y’igihugu kubera urwego izaba iriho.
Uyu mushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, watewe inkunga n’Ikigega gishinzwe kurwanya ibyorezo ku Isi (The Pandemic Fund).
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko iyi laboratwari yo ku rwego mpuzamahanga izafasha u Rwanda gukaza ubwirinzi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *