skol
fortebet

Mwarakoze gusohoza umugambi w’Imana!B-Threy ashimira Inkotanyi

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Muheto Bertrand wamenyekanye nka B-Threy yashimiye Inkotanyi zarokoye abatutsi ashimangira ko ibyo Inkotanyi zakoze icyo gihe byemeza neza n’imirimo Imana ikora ndetse ko byanatumye benshi batagira kuyishidikanyaho.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa yatanze mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu butumwa bwa B-Threy yashimiye Inkotanyi zatumye banamenya ko Imana ibaho koko ndetse ashimangira ko ubu badadiye kuburyo bitakoroha ko hari uwabashuka abashora mu nzira yasubiza Igihugu inyuma.

Ati “Iyo hatabaho Inkotanyi bamwe ntitwari no kumenya ko Imana itabara. Mwarakoze gusohoza umugambi w’Imana.”

“Ubu nta muntu n’umwe wadushuka ngo atujyane mu nzira itari iy’ubumwe n’ubwiyunge ngo twemere kwiyicira igihugu rwose, Jenoside ntizongera kubaho ukundi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa