skol
fortebet

Ni gute ushobora kwita ku ruhu rwawe ukarurinda gusaza?

Yanditswe: Friday 06, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu bose bahangayikishwa n’uruhu rwabo mu gihe rutameze neza rimwe na rimwe ugasanga ntacyo bakoraga mbere bahagaritse bigatuma bibaza ikibura kugirango bagire uruhu rwiza kurushaho.

Sponsored Ad

Kwita ku ruhu bikubiyemo ibirenze kurusukura no gukoresha amavuta yo kwisiga. Harimo kandi kugira indyo yuzuye, gusinzira bihagije no gukora siporo ndetse n’ibindi bishobora kugufasha kwita ku ruhu rwawe.

Bumwe mu buryo bushobora kugufasha kugumana uruhu rwawe rworoshye, rufite isuku, kandi rutose.

1. Karaba mu maso inshuro ebyiri ku munsi

Gukaraba mu maso inshuro ebyiri ku munsi mu gihe ubyutse no mugihe ugiye kuryama ni bimwe mu bintu bishobora gufasha uruhu rwawe kumera neza bikaba akarusho wifashishije amazi y’akazuyaze,ibiganza bifite isuku,Umwenda wabugenewe wo gukaraba(Eponge&Ga).

2. Irinde gukaraba amazi ashyushye cyane mu gihe ugiye kwiyuhagira

Niba wifuza kugira uruhu rwiza kandi rw’umwimerere ni byiza ko wirinda gukaraba amazi ashyushye cyane kuko ashobora kwangiza uruhu rwawe rugatakaza amavuta y’umwimerere rukuma, nubwo benshi bavuga ko abafasha kumva baruhutse.

3. Irinde kwisiga amavuta mu gihe uruhu rwumagaye

Kwisiga amavuta uruhu rugitose ni bimwe mu bishobora kugufasha kugira uruhu rwiza kandi rworoshye, ikindi si byiza ko uhora ku mavuta amwe ahubwo uba ukwiye guhindura bitewe nuko ibihe bisimburana ukamenya amavuta uruhu ruba rukeneye mu gihe cy’ituma ko agomba gutandukana nayo mu gihe cy’izuba.

4. Irinde kwisiga ibirungo mu maso yawe iminsi yikurikiranya

Mugihe wifuza kugira uruhu rwiza ni byiza ko wirinda kwisiga ibirungo byose ubonye ukwiye kubanza kumenya ibijyanye nuruhu rwawe kandi nabyo ukirinda kubyisiga iminsi yikurikiranya kugirango uruhu rwawe ruruhuke no mugihe wabyisize ntukibagirwe gukaraba mu maso mu gihe ugiye kuryama.

5.Gira ubushishozi mu kugura ibicuruzwa byo gushyira ku ruhu

Itondere ibyo ugura cyane cyane mu gihe ufite uruhu rworoshye ntago buri kintu cyose wakwisiga gishobora kuguhira, irinde ibirimo paraben, phthalates, propylene glycol, na sodium lauryl sulfate kandi wibuke ko Paraben iba itari yonyine rigaragara arii ijambo rirerire nka methylparaben, propylparaben, na butylparaben.

6. Nywa amazi ibirahure 6 kugeza ku 8 byibura ku munsi

Ushobora gutekereza ko ayo mazi ari menshi ariko ntago ariko bimeze uretse kuba amazi ari ingenzi mu buzima busanzwe agira n’uruhare rukomeye mu gufasha umuntu kugira uruhu rworoshye kandi rufite itoto.

7. Tegura amafunguro agizwe n’imboga ndetse n’imbuto

Uretse kuba imbuto n’imboga ari byiza ku buzima bwa muntu biba akarusho no kuruhu cyane ko ari narwo rugaragara.

8. Shokora yijimye

Kurya shokora yijimye nabyo ni byiza ariko mu kigereranyo ukirinda gukabya kuko nayo igira uruhare rukomeye ku ruhu ikayirinda gusaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa