
Umunyamerika Dr. Richard Restak usanzwe ari inzobere mu kwita ku buzima bw’ubwonko by’umwihariko hakumirwa indwara yo kwibagirwa, agaragaza ko guhera ku myaka 65 kuzamura umuntu aba agomba kureka ibisindisha burundu, kubera uburyo byangiza ubwonko cyane by’umwihariko mu bakuze.
Ku wa 19 Kamena 2024 Ikinyamakuru 7 Sur 7 cyatangaje ko nubwo Dr. Richard Restak yatanze ayo makuru, bidasobanuye ko ibisindisha ari byiza ku buzima bwa muntu no ku bari mu bindi byiciro cy’imyaka iri munsi ya 65.
Ikindi iyi nkuru isonanura ni uko igisubizo cya Dr.Restak kigaruka ku ngaruka z’ibisindisha ku bwonko gusa, ariko ko bidakwiye kukwibagiza ko hari izindi ngaruka mbi zabyo no ku bindi bice by’umubiri.
Mu gushimangira ibi hifashishijwe urugero rw’indwara yitwa Wernicke-Korsakoff syndrome (WKS) ifata ubwonko nyuma yo kugabanuka kwa vitamin B1, biturutse ku kunywa ibisindisha mu buryo buhoraho.
Uyirwaye yibasirwa no gucanganyukirwa, gukataza ubushobozi bw’imikorere kw’imikaya, kuba paralysie kw’imikaya yo ku maso n’ibindi.
Uretse no kwibasirwa n’iyi ndwara kandi, kunywa ibisindisha bigira uruhare mu gusaza vuba k’ubwonko, gutakaza ubushobozi bwo gufata imyanzuro no gukemura ibibazo, gutakaza ubushobozi bwo kugenzura amarangamutima n’ibindi byangiza ubuzima bwa muntu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *