Niba ufite iyi myitwarire, menya ko ufite ubu bwoko bw’amaraso
Yanditswe: Friday 01, Jul 2022
Mu bihugu byinshi bitandukanye nk’ubuyapani ubwoko bw’amaraso ni kimwe mu bimenyetso bagenderaho bita ku myitwarire y’umuntu n’ uburyo bashobora kumwitwaraho
Nkuko bisanzwe umuryango wabegeranyirije imwe mu myitwarire y’umuntu ukurikije ubwoko bw’amaraso afite.
Ubusanzwe habaho ubwoko bw’amaraso bugera kuri 4 aribwo A, B, AB ndetse na O.
Ubwoko bw’amaraso bwa A
Ibiranga umuntu ufite ubwoko bwa amaraso bwa A
• aritwararika cyane, agira gahunda, ndetse n’impuhwe
• aribwiriza kandi akunda kubahiriza inshingano yahawe
• akunze kuba umwizerwa cyane mu bintu bisaba ubunyangamugayo
• akunze gufata umwanya uhagije cyane ku bintu akabisesengura mu buryo
bwimbitse
• Yanga umuntu umutunguza ibintu atigeze amuteguza mbere
• agira kwihangana cyane
• Biragoye ko yapfa kuvuga ibibarimo
Imyitwarire mibi akunda kugira
• agendera ku mategeko cyane
• aritwararika bikabije kuburyo bibangamira abo ari kumwe
• Ntajya apfa kwizera umutekano we na gato ku buryo nkiyo afunze urugi
akomeza kugenda arujegajeza ngo arebe niba rufunze koko
• buri kanya aba arimo gutekereza ku tuntu twose aduhuza ni ibyahise
nibirimo kuba uwo mwanya
• agira amarangamutima adasanzwe cyane, iyo yishimye yishima nkuzapfa ejo
yanababara akababara nkuzapfa ejo
Imirimo akunze kugaragaramo akenshi
• akunze kuba umushakashatsi kuko muri kamereye ye aba ashaka
kumenya ibintu byose
• akunze kuba umu engenier cyangwa umu editors
• akunze kuba intumwa ya rubanda ariyo bakunze kwita umu diplomate
• akunze kuba umuntu ukora porogararame za mudasobwa aribyo bita computer
programmer
Ubwoko bw’amaraso bwa B
Ibiranga umuntu ufite ubwoko bwa amaraso bwa B
• Yigirira icyizere kandi akizera ko ejo he hazaza hazaba heze
• Kumusaba service biroroha
• aba inshuti y’umuntu uwariwe wese bahuye kandi akamukingurira umutima
• amenyera vuba ahantu hose agiye bwa mbere
• akunda iminsi mikuru, n’imikino bikabije
• akunda kwanga kuba ari wenyine
• akunda gushobora ibyo kurya cyane
Imyitwarire mibi akunda kugira
• akunze kwibagirwa
• afata icyemezo uyu munsi ejo akagihindura
• Ntajya ashobora kubahiriza inshingano yahawe
• arikunda bikabije
• akora ibyo atekereje ubwe atitaye uko abandi baza kubifata
• akunze kwica amategeko
• Iyo ahuye n’ikintu kimushengura umutima agahinda ke kamara igihe kirekire
Imirimo akunze kugaragaramo akenshi
• akunze kuba rwiyemezamirimo
• akunze kuba amunyepolitike
• akunze gukora akazi ko kwamamaza
Ubwoko bw’amaraso bwa AB
Mubiranga umuntu ufite ubwoko bwa amaraso bwa AB
• azi gukurikira inzozi ze cyane, kandi akanamenya no gukurikiza amategeko
• akunda kuba atuje
• agira amarangamutima nkayo umuntu ugira amaraso ya A
• akunze kwizera imbaraga z’imyuka cyane nko guterekera, cyangwa
iby’ubuhanuzi
• agira Ubuntu n’imuhwe kurusha abu bundi bwoko bw’amaraso
• Ntakunda ko hari umuntu umenya ubuzima bwe bwite
• yirinda kugirana ibibazo nabantu
• akunda kugira ibintu bimushimisha cyane nk’imiziki, filme, imikino nibindi
• akunze kuba indahemuka cyane mu rukundo ugereranyije nabo mu bundi
bwoko bw’amaraso
Imyitwarire mibi akunda kugira
• agira inzika bidasanzwe kandi ntapfa kukubabarira iyo mwagiranye ikibazo
• Iyo agize ikintu kimushengura umutima abimarana igihe kirekire
• arakazwa n’ubusa
Imirimo akunze kugaragaramo akenshi
• akunze kuba umwarimu
• akunda kuba umwanditsi
• atekerereza kampani uburyo yatera imbere
Ubwoko bw’amaraso bwa O
Mubiranga umuntu ufite ubwoko bwa amaraso bwa O
• agira amagufa akomeye kandi agira ubudahangarwa ku buryo adapfa
kurwaragurika
• amenya kuyobora
• Ntapfa kugira ubwoba kandi azi guhangana n’ibihe byamakuba
ntibimuhungabanye
• Ntakunze kugira isoni mu gihe agize icyo asabwa cyangwa kuvugira imbere
y’abantu
• agira Ubuntu akanakunda gufasha abandi cyane ni nayo mpamvu akunze
kugira inshuti nyinshi cyane
• akunze kuba umunyempano zigaragara kurusha abandi bo mu bundi bwoko
bw’amaraso
Imyitwarire mibi bakunda kugira
• akunze kuba amwirasi kubera ukuntu agira ukwiyumva
• akunda gukora ibintu ashaka ko bihita birangira ntafate igihe gihagije cyo
kubinonosora
• akunda kwandarika ibintu ku buryo nko mu nzu ye usanga harimo akajagari
kenshi
• agira umuco wo kutava ku izima
• akunda kugira ishyari
• akunda kurakara nkiyo umuntu amukebuye akoze ikosa cyangwa yitwaye mu
buryo budahwitse.
• Kuba indahemuka kuwo bakundana cyangwa bashakanye bikunze kumugora
kuko akunda kujarajara mu nkundo cyane
Imirimo akunze kugaragaramo akenshi
• akunze kuba umunyamakuru mwiza
• akunze kuba umuntu uvura indwara z’ibyiyumvo ndetse n’imibanire hagati
y’abantu
• umu coach wa makipe
• umuntu ushinzwe amakuru mu bigo bitandukanye
• umukorerabushake, umuririmbyi cyangwa umushyushyarugamba kuko
adatinya imbaga y’abantu
Ibitekerezo
Mwonsigurir A+(isigura iki?) Na A-(isigura iki?)
vyos vyerekana Iki?