skol
fortebet

Nyarugenge: Ba banyeshuri b’abakobwa baheruka kugaragara bikubita hasi , hamenyekanye icyabiteye

Yanditswe: Wednesday 08, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya ESSI (Ecole Secondaire Scientifique Islamique) kizwi nko kwa Kadafi bwatanze ubusobanuro ku kibazo giherutse kugaragara mu banyeshuri b’abakobwa bikubita hasi mu buryo budasanzwe benshi bagacyeka ko ari uburwayi bw’amayobera ,buvuga ko aba bana bari bagize ikibazo cy’ihungabana. Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya ESSI (Ecole Secondaire Scientifique Islamique) Nyamuturano Abdou yatangarije RadioTV10 dukesha iyi nkuru ko iki kibazo gishingiye ku ihungabana (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya ESSI (Ecole Secondaire Scientifique Islamique) kizwi nko kwa Kadafi bwatanze ubusobanuro ku kibazo giherutse kugaragara mu banyeshuri b’abakobwa bikubita hasi mu buryo budasanzwe benshi bagacyeka ko ari uburwayi bw’amayobera ,buvuga ko aba bana bari bagize ikibazo cy’ihungabana.

Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya ESSI (Ecole Secondaire Scientifique Islamique) Nyamuturano Abdou yatangarije RadioTV10 dukesha iyi nkuru ko iki kibazo gishingiye ku ihungabana ryaturutse ku gikorwa cyo Kwibuka cyabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 03 Kamena 2022.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka cyari cyabere kuri iri shuri, cyatangiwemo ibiganiro bitandukanye birimo ibyagarutse ku mateka ashaririye y’ibyabaye mu Rwanda.
Nyamuturano Abdou yavuze ko ubwo habaga iki gikorwa cyo kwibuka, abana 11 bahuye n’ikibazo cy’ihingabana bagafashwa n’abajyanama ndetse n’abaganga b’iri shuri.

Yavuze ko iri hungabana ryongeye kuba ku bandi bana bane kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Kamena ubwo bari bavuye ku ishuri.

Uyu muyobozi w’iri shuri yavuze ko aba bana bahuye n’iki kibazo bari bakiri hafi y’ishuri, bagahita basubizwayo kugira ngo bitabweho n’ivuriro ry’ishuri ndetse ko uyu munsi ku wa Gatatu tariki 08 Kamena bagarutse gukurikirana amasomo.

Iki kibazo cyagaragaye kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Kamena 2022 ubwo aba banyeshuri bari bavuye ku ishuri, bagahuraga n’iki kibazo bari mu muhanda bataha.

Umwe mu baturage babonye aba bana ubwo bahuraga n’iki kibazo, yabwiye RADIOTV10 ko ubwo yari ari kwigendera mu bice biherereyemo iri shuri i Nyamirambo, yabonye umwana umwe muri aba banyeshuri yikubita hasi.

Uyu muturage avuga ko yahise abwira abanyeshuri bagenzi b’uyu kumufata ndetse na we akajya kubafasha bakamuterura bakamushyira ku ruhande.

Yagize ati “Mu gihe tukimufata turi kumwegeka ku gasima kari aho, nahindukiye mbona undi na we afashwe gutyo araguye, ndebye hirya mbona n’abandi benshi bari kugwa, ngiye kumva numva abanyeshuri baravuze bati ‘birongeye birongeye’.”

Inkuru ya Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa