RBC yibukije ko umwe mu bantu babiri bafite Diabètes aba atabizi, iburira Abanyarwanda
Yanditswe: Thursday 13, Nov 2025
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyibukije Abanyarwanda ko hari ubushakashatsi buheruka kugaragaza ko 44% by’abafite indwara ya Diabètes ku Isi batabizi.
Ubu bushakashatsi bwakozwe na Lauryn Stafford, wo mu kigo cya ‘Institute for Health Metrics and Evaluation’ kibarizwa muri Kaminuza ya Washington, bushyirwa hanze muri Nzeri 2025, bwagaragaje ko 44% by’abafite indwara ya Diabètes ku Isi batabizi, bushimangira ko umubare munini w’aba ugizwe n’abakiri bato.
Ibi bivuze ko umwe mu bantu babiri ku Isi bafite Diabètes aba atabizi.
RBC, iherereye kuri ubu bushakashatsi yasabye Abanyarwanda kujya bisuzumisha kuko kubimenya kare bigabanya ibyago byayo.
RBC ivuga ko kumenya ko umuntu arwaye Diabètes hakiri kare ari ingenzi cyane kuko bifasha kugabanya ingaruka ziyiturukaho zirimo indwara z’umutima, impyiko, kwangirika k’udutsi tw’imyakura no gutakaza ubushobozi bwo kubona.
Diabètes ni indwara igaragazwa n’ingano y’isukari mu maraso iri hejuru y’ibipimo bikwiye, ishobora kugenda mu ruhererekane rwo mu muryango cyangwa igaterwa no guhindura imibereho, imirire n’ibindi.
RBC isobanura ko bumwe mu buryo bwo kwirinda Diabètes burimo gufata indyo yuzuye yiganjemo imboga n’imbuto, gukora imyitozo ngororamubiri buri munsi, kureka inzoga n’itabi no kwirinda umubyibuho ukabije.
Ikagira abantu inama yo kwisuzumisha kenshi kuko iyo Diabètes ibonywe kare, byongerera uyifite amahirwe yo kwitabwaho no kubaho neza.
Bimwe mu bimenyetso byayo harimo kwihagarika cyane, kugira inyota nyinshi idahagarara, kugira inzara idasanzwe, umunaniro udasanzwe, kutabona neza no guta ibilo mu buryo budasobanutse.
Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanaga ushinzwe kurwanya indwara ya Diabète, IDF bwagaragaje ko mu 2050 abaturage barenga miliyari imwe n’ibihumbi 300 ku Isi bazaba bafite indwara ya Diabètes.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), mu 2019, ryatangaje ko Diabètes ari yo yahitanye abantu benshi ku Isi aho yahitanye abagera kuri miliyoni 1,5.
IDF igaragaza ko mu Rwanda abagera kuri 4,5% ari bo bari barwaye Diabètes mu 2021, ni ukuvuga abangana n’ibihumbi 297 mu gihugu hose.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *