skol
fortebet

Reba ibintu 3 wakorera umwana wawe umubiri we ukagira ubudahangarwa budasanzwe

Yanditswe: Thursday 10, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana avuka buri hasi, akaba ariyo mpamvu ari gacye uzumva batarwaye inkorora cg ibicurane. Byagera ku bana batangiye kujya mu mashuri (kindergarten/nursery cg se creche) bikaba ibindi, ahanini bitewe n’uko ahuye n’abandi benshi kandi ubudahangarwa butarakomera. Mikorobe zikabazahaza.

Sponsored Ad

Ku babyeyi bamwe, usanga umwana ahora ku miti, ku bandi bagahitamo kuba baretse kubajyana mu mashuri; kugira ngo badahura n’abandi, bityo bakabanduza.

Umwana aza ku isi, ubwirinzi bwe budakomeye kandi kubera nta mikorobe aba yari yagahura nazo, izibashije kumwibasira akenshi ziramunesha. Kugeza igihe urwungano rw’ubwirinzi bwe ruzakomerera.

Inkuru nziza tugufitiye, ni uko hari ibyo wakora bikongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana wawe.

Ibintu 3 wakora mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana

Imirire ye

Uburyo bwa mbere bwagufasha kongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umwana ni ukwita cyane kubyo umugaburira.

Konsa umwana ibere ryonyine, byibuze amezi 6 ya mbere bimufasha kugira ubudahangarwa bukomeye. Mu gihe atangiye kubona ifashabere, ni ngombwa kumuha amata n’impeke zongewemo ibindi akenera (fortified cereals).

Ku mwana urengeje amezi 6, ushobora kumutangiza imbuto n’izindi mboga zoroshye, bikaba byamufasha kubona vitamin n’imyunyungugu umubiri wakenera mu kubaka ubudahangarwa bukomeye.

Yawurute (yogurt) ni ingenzi cyane ku mwana kuko ifasha kongera ubudahangarwa bwe. Ibonekamo bagiteri nziza zafasha urwungano ngogozi gukora neza no kongera ubudahangarwa. Ushobora no kuyongeramo imbuto (inkeri, umuneke, umwembe,..); kugira ngo umwongerere vitamin n’imyunyungugu.

Ongera igihe umwana amara ku zuba

Imirasire y’izuba (rya mu gitondo mbere ya saa yine cg nyuma ya saa kumi) ribonekamo vitamin D, umwana akeneye kugira ngo abashe kwinjiza calcium nkenerwa mu mubiri, ari nako ubwirinzi bw’umubiri we bwiyongera.

Mu gihe umwana adashobora kujya hanze, cg se ari igihe kirekire cy’imvura ni ngombwa ko wabiganiriza umuganga akagufasha kumuha inyongera za vitamin D.

Kwita cyane ku gihe aryama

Uretse no ku mwana muto, ubushakashatsi bwagaragaje ko kuryama igihe gito, byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara zikomeye mu bantu bakuru; kuko bigabanya abasirikare b’umubiri.

Birumvikana ko ku bana bato bakenera kuryama igihe gihagije, kugira ngo abasirikare b’umubiri bagume ku rugero rukwiye.

Umwana akenera kuryama igihe kingana gute?

Ku mpinja byibuze amasaha 18

Ku bari hagati y’imyaka 2-4 byibuze amasaha 12-13

Abatangiye kwiga 5-8 byibuze amasaha 10.

Mu gihe ubona umwana wawe adakunda kuryama ku manywa ni byiza ko wamuryamisha kare mu ijoro.

Dusoza

Nk’umubyeyi, ni inshingano zawe guha umwana wawe intungamubiri zikwiriye zamufasha gukura neza kandi adahuye n’uburwayi uko bishoboka.

Guha urwungano rw’ubwirinzi bw’umwana ingufu bizakurinda guhora uhangayitse no guhora kwa muganga buri uko akoroye cg afite ibicurane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa