skol
Kigali
Fortebet

Rubavu: Umugabo wari wararanye n’uwahoze ari umugore we muri Hotel yasanzwe yapfuye

Ubuzima   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 5 August 2022

Umugabo wari wari wararanye n’uwahoze ari umugore we mu macumbi y’akabari gaherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu yasanzwe yapfuye mu gihe umure yari yamutaye mucyumba abwira abakora muri ako kabari ko agiye kuzana amafaranga yo kwishyura icumbi.


Ibi byabaye ku manywa y’ihangu kuri uyu wa Kane tariki 04 Kanama 2022 ubwo abakora mu kabari kazwi nka Kwetu Bar gaherereye mu Mudugudu wa Kalisimbi mu Kagari ka Kivumu, bajya kureba amakuru y’umukiliya wabo wari warayemo bagasanga ibye byarangiye.

Uyu mugabo witwa Djuma w’imyaka 62 yari yaje gucumbika muri iri cumbi ku wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 ubundi araranamo n’umugore bahoze babana bakaza gutandukana.

Uwahaye amakuru Radiotv10 dukesha iyi nkuru avuga ko aba bombi yaba ari uyu nyakwigendera ndetse n’umugore, basanzwe batuye muri aka gace muri Gisenyi.

Uyu mugore yaje kuva muri iri cumbi avuga ko agiye kuzana amafaranga yo kwishyura icumbi ariko agenda muti wa mperezayo ari na byo byaje gutuma abakora muri aka kabari bajya kureba iby’uyu mugabo kuko yari amazemo igihe adasohoka.

Ku isaha ya saa munani n’igice ni bwo abakora muri aka kabari bagiye kureba uyu mugabo basanga yapfuye, bahita biyambaza inzego na zo zihutiye kuharera.

Jean Bosco Tuyishime Umunyamabanga uyobora Umurenge wa Gisenyi, avuga ko uyu nyakwigendera yagiye gucumbika muri ariya macumbi mu saa cyenda z’ijoro ubwo imvura yari iri kugwa.

Uyu muyobozi avuga ko abakora muri aka kabari bakimenya ko uyu mugabo yapfuye bahise babimenyesha inzego zirimo n’iz’umutekano zahise zitangira gushakisha umugore bari bararanye.

Umugore wari wararanye na nyakwigendera aracyashakishwa mu gihe umurambo w’umugabo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Src:Radiotv10

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rurangiranwa muri Basketball yakatiwe gufungwa imyaka 9 azira gufatanwa...

Urukiko rwo mu Burusiya, kuri uyu wa kane rwaciriye umunyamerikakazi...
5 August 2022 0

Leta y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gutangwa urukingo rwa 4 rwa...

U Rwanda rwatangaje ko guhera tariki 8 Kanama 2022, gahunda yo gutanga dose...
5 August 2022 0

Huye: Umugabo aremera ko yakubise umugore we isuka mu mutwe amuziza ko...

Umugabo wo mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, akurikiranyweho icyaha...
3 August 2022 0

Umwana w’imyaka 17 arakekwaho kwica mubyara we w’imyaka 31 bapfa gucomeka...

Mu Gihugu cya Kenya mu Ntara ya Nandi haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 17...
12 July 2022 0

Niba ufite iyi myitwarire, menya ko ufite ubu bwoko bw’amaraso

Mu bihugu byinshi bitandukanye nk’ubuyapani ubwoko bw’amaraso ni kimwe mu...
1 July 2022 0

Urubyiruko rwiganjemo abahanzi kubufatanye na Gashumba Foundation basuye...

Urubyiruko rugera kuri 50 rwaturutse mu karere ka Rwamagana ruyobowe...
21 June 2022 0