skol
fortebet

Rurangiranwa muri Basketball yakatiwe gufungwa imyaka 9 azira gufatanwa ibiyobyabwenge

Yanditswe: Friday 05, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwo mu Burusiya, kuri uyu wa kane rwaciriye umunyamerikakazi w’umukinnyi rurangiranwa wa Basketball, Brittney Griner, gufungwa imyaka icenda. nyuma yuko ahamwe n’ icyaha cyo kwinjiza mu Burusiya ibiyobyabwenge.

Sponsored Ad

Brittney Yevette Griner ukinira ikipe yabagore ya Phoenix Mercury yo muri leta zunze ubumwe za America yafashwe ubwo yari yitabiriye amarushanwa ya WNBA mu kwezi kwa 2 mu gihugu cy’ Uburusiya nyuma yo kumusangana amavuta y’urumogi rwa cannabis mw’isakoshi ye.

Umucamanza waciye urwo urubanza, Anna Sotnikova, yavuze ko Griner, asabwa kandi kwishyura n’amande angana n’amadolari 16,590.

Perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yatangaje ko atemera iyo ngingo y’ urukiko anavuga ko azakora uko ashoboye ndetse ace no mu nzira zose kugeza amucuye muri Amerika.

Ifungwa rya Griner ryatumye Amerika n’Uburusiya batangira kuganira kw’ihanahana ry’infungwa kandi uwo mukinnyi ashobora kuba mubo bazahanahanwa.

Brittney Griner Yafashwe hashize iminsi mike Uburusiya butangije ibitero by’indege muri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa