skol
fortebet

Rutsiro: yafashwe asambanya intama y’umuturanyi avugako atazi icyabimuteye

Yanditswe: Tuesday 16, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

kuri uyu wa 15 Kanama 2022 Umusore w’imyaka 17 wo mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho arimo gusambanya intama y’umuturanyi aho yari iziritse mu gisambu.

Sponsored Ad

Byabaye mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu murenge wa Rusebeya, akagari ka Remera mu mudugudu wa Shyembe.

Nyuma yo gufata ubuyobozi bw’akagari ka Remera bwemeje ko uyu musore yiyemereye ko yayisambanyije.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Remera, Yadufashije Claudine yemeje aya makuru avuga ko uyu musore yiyemereye ko yasambanije intama agahita ashyikirizwa ubugenzacyaha.

Ati “Ku mugoroba umuturage yampamagaye ambwira ko yamufatiye mu cyuho arimo gusambanya intama ye nuko ngezeyo nsanga bamufashe nawe mubajije arabinyemerera ko yayifashe. Gusa avuga ko atazi icyabimuteye. Twabimenyesheje inzego tumwohereza kuri sitasiyo ya polisi ya Rusebeya’’.

Mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda gusambanya itungo bihanishwa ingingo y’186 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo uwabikoze abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 Rwandan francs) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 Rwandan francs) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa