skol
fortebet

Sobanukirwa ‘Lazarus sign’, ibimenyetso bikorwa n’umuntu wapfuye

author-image

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Kuwa: Wednesday 18, Feb 2026

Sobanukirwa ‘Lazarus sign', ibimenyetso bikorwa n'umuntu wapfuye

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi ntibazi ko umuntu wapfuye aba ashobora gukora ibimenyetso by’umubiri kandi ingingo z’umubiri we zikikoresha.

Ubundi bivugwa ko umuntu yapfuye iyo ubwonko bwe burekeye gukora burundu. Kubera ko ubwonko ari bwo bwohereza amakuru ku bindi bice by’umubiri bugatuma bikora, iyo buhagaze umubiri wose urekera gukora, maze umuntu akabarirwa mu mubare w’abavuye ku birayi.

Nubwo bimeze bityo iyo ubwonko bupfuye bitwara amasaha kugira ngo ibindi bice byose by’umubiri na byo bipfe burundu. Ubwonko bwifashisha urutirigongo mu gutwara amakuru.

Kubera ko urutirigongo rukora ako kazi buri munsi, rugera aho rukagira ubushobozi bwo gutegeka umubiri gukora ibimenyetso bimwe na bimwe bidaciye ku bwonko.

Iyo umuntu yapfuye, hari igihe urutiringongo rwe ruba rutarahagarika gukora burundu, maze rugatuma akora ibimenyetso by’umubiri birimo kunyeganyeza amaguru, kuzamura intoki n’amaboko, n’ibindi bitandukanye. Ibyo ni byo abaganga bakunze kwita Lazarus sign.

Iyo ubonye Lazarus sign ku muntu wapfuye, ushobora kugira ngo aracyari muzima cyangwa utewe n’abazimu, ariko ni ibintu bibaho cyane.

Lazarus sign ni ibimenyetso bishobora gukorwa n’umuntu wapfuye mu gihe urutirigongo rwe rutarahagarara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa