skol

Ubuhamya bw’umugabo wongeresheje indeshyo ye, akava kuri metero 1,71 akagera kuri 1,95

Yanditswe: Friday 11, Jul 2025

featured-image

Umugabo w’imyaka 23 wo mu Budage, Leon Otremba, yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze urugendo rwo kongeresha uburere bwe, avuga ko nubwo byamuteye uburibwe bukabije atabyicuza kuko byarangiye abaye muremure.

Uyu mugabo ubusanzwe wari ufite metero 1,71, yagiye kwibagisha amaguru kugira ngo bamwongerere uburebure, aho ubu asigaye afite metero 1,95 z’uburebure.

Ubu buryo bukorwa binyuze mu kukubaga igufa ryo mu itako cyangwa ku murundi bakaricamo kabiri bagasigamo intera nto cyane bashyiramo ibyuma byabugenewe, ubundi iyo ntera ikajya igenda yongerwa kugera ugeze ku burebure bashaka kongera.

Uko iminsi ishira umubiri wawe ugenda urema uturemangingo dushya twa rya gufa batandukanyije kugeza ryongeye rigafatana burundu.

Otremba wamaze imyaka ibiri ari gukorerwa iki gikorwa ngo abe muremure, asobanura ko ubu buryo bubabaza ku buryo utabasha no gusinzira, aho yavuze ko yaryamaga amasaha ane ku munsi.

Ati “Njye ikintu cyangoye ni kwihanganira uburibwe, nabaga nsenga ngo umunsi ushire ndebe ko iminsi yagenda uburibwe bukagabanuka.”

Akomeza avuga ko icyamuteye imbaraga ari intego ye, gusa agira inama umuntu udafite umutima ukomeye kutayoboka ubu buryo kuko byamuviramo n’ihungabana.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubu buryo bukunze gukoreshwa n’abagabo kuko bumva ko uburebure bugira uruhare mu gutuma bagaragara neza ibituma bakundwa, babona mirimo myiza, n’ibindi.

Icyakora abaganga basaba abashaka gukoresha ubu buryo ngo babe barebare kwitonda kuko bushobora gutera ibibazo by’ubumuga cyangwa kwifunga kw’amaraso.

Ubu buryo bwo kongera uburebure bw’amaguru bukorwa bataka igufa ryo mu kaguru mo kabiri bagashyiramo ibyuma byabugenewe bigenda byongerwa

Leon Otremba wihinduje muremure avuga ko nta kintu azi kiryana nka byo ariko yishimiye ko yageze ku ntego ye

Leon Otremba wihinduje muremure avuga ko nta kintu azi kiryana nka byo ariko yishimiye ko yageze ku ntego ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa